skol
fortebet

Reba amayeri agera kuri 5 umuhungu ashobora gukoresha maze agatsindira umutima w’umukobwa bahuye bwa mbere

Yanditswe: Tuesday 02, May 2017

Sponsored Ad

Hari abahungu bamwe na bamwe bijya bisa n’aho bibagora cyane kuba babasha kwiteretera umukobwa kandi akemera kuko hari n’abo usanga bavuga ngo bo ntibahiriwe no gukunda,ariko hari ubwo usanga biterwa n’uko babikora nabi.
Iyo uhuye n’umukobwa bwa mbere ukamubenguka uzakoreshe ubu buryo buzakugeza ku rukundo rurambye.
1.Iki nicyo kintu cya mbere k’ingenzi uba ugomba kubanza kumenya mbere ya byose. Gufata umwanya wo kwitegereza uwo mukobwa ushakaho ubucuti cyangwa ukamuganiraho n’umuntu waba (...)

Sponsored Ad

Hari abahungu bamwe na bamwe bijya bisa n’aho bibagora cyane kuba babasha kwiteretera umukobwa kandi akemera kuko hari n’abo usanga bavuga ngo bo ntibahiriwe no gukunda,ariko hari ubwo usanga biterwa n’uko babikora nabi.

Iyo uhuye n’umukobwa bwa mbere ukamubenguka uzakoreshe ubu buryo buzakugeza ku rukundo rurambye.

1.Iki nicyo kintu cya mbere k’ingenzi uba ugomba kubanza kumenya mbere ya byose.
Gufata umwanya wo kwitegereza uwo mukobwa ushakaho ubucuti cyangwa ukamuganiraho n’umuntu waba amuzi neza ariko ukabikora mu ibanga kugira ngo atabimenya kuko iyo abimenye byose biba bipfuye.

2.Iyo umaze gushima rero , ushaka uburyo mwazaganira agahe gato ku buzima busanzwe kandi ukirinda kuvuga menshi kandi ukirinda no kumwereka ko hari icyo umuteganyaho.

3. Nimumara kumenyana muri make, hazakurikiraho gusangira ibitekerezo no kurushaho kumenyana, mukava mu by’ubuzima busanzwe ahubwo mukaganira ku buzima bwanyu bwite. Gusa ibyo biganiro ntibigomba kuba amaso ku yandi ahubwo ushobora kwifashisha telephone, e-mail, facebook n’ibindi.

4.Kuri iyi nshuro ho biba bisa naho byaciyemo kuko muba mutangiye kwiyumvanamo,mwifuza kumarana igihe kirekire muganira cyangwa se murebana akana ko mu ijisho.

5. Nyuma muba mugeze ku rwego rwo kuzuzanya kandi umukobwa aba yaramaze kwemera maze urukundo rukaba rurubakitse byimazeyo. Icyo gihe muzatangira kumva ko atari ngombwa kuganira ku rukundo gusa ahubwo mugatangira kubakana no mu bindi bitekerezo. Iyi ntambwe ni yo ya nyuma.

Nizere ko ubaye wagiraga ikibazo nk’iki mu rukundo,ubonye inzira zagufasha kwemeza uwo wakunze,gerageza uzabona igisubizo nyacyo mu rukundo rwawe.

Ibitekerezo

  • Turabashimiye kunamazanyumuduha ayomayeriniyope! arikoharinahowayakoreshabikanga kuk’abakobwabubutwebwabasorebatakidukundakukwatakashi,bikundir’abagabo,bobafisekashi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa