skol
fortebet

Reba ibice 10 by’umubiri ku mukobwa bikurura abagabo bigatuma amarangamutima yabo adasanzwe azamuka

Yanditswe: Friday 22, May 2020

Sponsored Ad

skol

Burya koko nkuko bikunzwe kuvugwa, buri kintu n’umumaro wacyo, no mu rukundo byavugwa ko rufite icyo rushingiyeho, kuko hari icyagutera gukunda umuntu runaka, ariko kenshi ku bakundana cyangwa abari gushakisha abakunzi, cyane ku mugabo, hari bimwe wareberaho bikunze gukurura abagabo cyane.

Sponsored Ad

Tugendeye kubyo ushobora kubwirwa n’abandi cyangwa ibyo nawe ubwawe wiboneye kandi wiyumvamo, usanga akenshi bimwe mu bice by’umubiri w’umukobwa/umugore bihurirwaho na benshi ko aribyo bifasha mu gukurura abagabo cyane.

Duhereye ku kibibanziriza mu kurusha ibindi bice mu gufasha gukurura abagabo cyane, twabateguriye ibice 10 ku mubiri w’umukobwa ushobora gusangamo ibyo umukunzi wawe agukundaho cyane.

Ibi ni byo bice by’umubiri ku mukobwa bishobora gukurura abagabo bigatuma amarangamutima yabo azamuka bakaba banabibagaragariza mu ruhame.

1. Amabere

Amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru kuburyo n’iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n’umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere. Ni nayo mpamvu uzasanga abagore benshi bambara imyenda igaragaza amabere mu rwego rwo gukurura cyangwa kwigarurira imitima y’abagabo.

2. Ikibuno

Iyo umugabo abonye umugore ufite ikibuno giteye uku n’uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n’imiterere yacyo. Ni nayo mpamvu uzasanga abakobwa benshi bambara amapantalo, amakanzu cyangwa amajipo ahambira cyane ikibuno cyabo ngo kibashe kugaragara, kenshi nanone ukabona abagabo bakurikiza amaso iyo umukobwa abanyuzeho, bareba imiterere yacyo.

3. Iminwa

Bitewe n’uburyo iminwa y’umukobwa iteye, umugabo ashobora kumwiyumvamo ku rwego rwo hejuru ku buryo akenshi binarangira amusabye ko yamubera inshuti.

4. Amaso

Amaso y’umukobwa akurura abagabo ku rwego rukomeye, kuburyo abagabo benshi bifuza umukobwa ufite amaso runaka. Ibi bishimangizwa n’uko iyo umukobwa aterekeye umugabo amaso bigaragara akenshi nk’igikorwa cy’urukundo amufitiye.

5. Inseko

Inseko y’umugore ikurura abagabo cyane cyane iyo ari yanseko yoroheje benshi dukunze kwuta Kumwenyura. Iyo umugore amwenyuriye umugabo we burya ngo akanyamuneza gataha ku mutima ibyishimo bikamurenga.

6. Umusatsi

Abagabo bakunze nanone gukururwa n’imisatsi y’abagore ni nayo mpamvu akenshi uzasanga umugabo asaba umugore we gukoresha umusatsi we bitewe n’ibyifuzo bye.

7. Amaguru

Amaguru nayo aza mu bikurura abagabo bitewe n’uko ateye. Hari amaguru agaragara nk’afite imbaraga ashobora no kugira imbwana, n’andi yorohereye bakunze kwita amaguru y’ibitesi.

8. Inda

Uko inda y’umukobwa iteye nabyo biri mubintu bikurura abagabo. Hari abakobwa baba bafite munda hato bakunze kwita munda 0, hakaba n’abafite munda hanini hakunze no kugaragaraho imihiro benshi bita ibinyenyanza.

9. Intoki

Intoki z’umukobwa zikurura abagabo. Ibi uzakunda kubibona akenshi umukobwa akoze ku mugabo cyangwa amusuhuje akamuhereza ikiganza, hari ubwo akigumana akumva atamurekura.

10. Ibirenge

Iki gice kiri ku mwanya wa cumi ku bijyanye no gukurura igitsinagabo. Burya abagabo bakunda kwitegereza cyane, ni nayo mpamvu uzasanga igitsinagore kita kuri buri kantu kose. Ni kenshi uzasanga abagore basize amarangi ku nzara, bakunda kwambara inkweto zigaragaza ibirenge byabo byose kuko baba bazi ko hari icyo bivuze ku bagabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa