skol
fortebet

Reba ibintu 8 bishobora kukwereka ko umugabo muri kumwe agukunda cyane kandi akwiyumvamo

Yanditswe: Friday 02, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uburyo umuntu yitwara mu rukundo byerekana uko agufata ndetse n’agaciro aguha. Abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko imyitwarire umugabo agaragaza iyo muri kumwe mu rukundo ariyo igaragaza icyerekezo cyarwo, niba ruhamye by’ukuri.
Abanyarwanda bakunda kuvuga ko ‘Ibikorwa biruta amagambo’ bashaka kwerekana ko ukora ibikorwa byiza mu rukundo aruta umwe ukubwira ko agukunda gusa nyamara atabigaragaza mu bifatika.
Ibi ni bimwe mu bikorwa bishobora kukwereka ko umugabo muri kumwe agukunda cyane (...)

Sponsored Ad

Uburyo umuntu yitwara mu rukundo byerekana uko agufata ndetse n’agaciro aguha. Abahanga mu by’imibanire bagaragaza ko imyitwarire umugabo agaragaza iyo muri kumwe mu rukundo ariyo igaragaza icyerekezo cyarwo, niba ruhamye by’ukuri.

Abanyarwanda bakunda kuvuga ko ‘Ibikorwa biruta amagambo’ bashaka kwerekana ko ukora ibikorwa byiza mu rukundo aruta umwe ukubwira ko agukunda gusa nyamara atabigaragaza mu bifatika.

Ibi ni bimwe mu bikorwa bishobora kukwereka ko umugabo muri kumwe agukunda cyane kandi yifuza ko mwagumana.

1.Agushyira imbere

Iyo umugabo muri kumwe mu rukundo akwereka ko ari wowe uri imbere ibyemezo agiye gufata abanza kukugisha inama, yaba ari gahunda mufitanye akabanza kukubaza uko ubyumva akajya yafata icyemezo.

Ibikorwa byose akora bigaragaza ko atari we uyoboye mu rukundo ko mwese muri kumwe ko atikunze kukurenza. Bigaragaza agaciro aguha kandi ko muri kumwe mu buzima buri imbere.

2.Agutega amatwi akakumva

Nta kintu wabona wanganya umugabo ugutega amatwi, akakumva yaba mu byiza no mu bibi akakwereka ko ibyo uri gukora abishyigikiye. Akenshi ibi biba gihamya ko agukunda kandi ari umwizerwa kuri wowe.

Kandi ko kuba aguha umwanya wo kugutega amatwi bigaragaza agaciro aguha kandi kuba mwaganira buri kimwe umwisanzuyeho nuko abashaka kukugira umwizerwa w’ubuzima bwe.

3. Akwereka amarangamutima ye

Hari abantu batekereza ko kwereka umuntu amarangamutima ari ukuryamana gusa ariko siko bimeze kuko hari uburyo bwinshi wakereka umuntu amarangamutima yawe.

Iyo umuntu akubwiza ukuri uko yiyumva akakuganiriza amabanga ye akomeye, akakubwira imishinga ye iri imbere. Iyi migirire ni ikimenyetso ko uri umwizerwa kandi umuntu ukugira umwizerwa aba agukunze.

4. Arwanirira urukundo rwanyu

Umuntu ugukunda by’impamo ashyira imbaraga mu kuba urukundo rwakomeza, agahora akora ibikorwa byo kugushimisha ngo akwereke ko ariwe wakunezeza wishimire kugumana na we.

Ibyo ubisobanukirwa neza iyo umubano wanyu ujemo agatotsi; ntahita akubwira ngo dutandukane birangire. Ni wa muntu ukora ibishoboka byose ngo musubirane, akakwereka ko atifuza kukubura.

5. Agushyira mu mishinga ye y’ahazaza

Iyo umuntu avuga gahunda ze muri kumwe akavuga ngo twembi tuzakora ibi, ejo hazaza hacu tuzahatwara gutya, njye na we tuzagera kuri ibi cyangwa akagushyira mu gikorwa kibazanira inyungu mwembi uwo aba akuzirikana.

Iyo abantu bari mu rukundo baganira ku byabateza imbere bari kumwe bigaragaraza ubwizerane n’urukundo rukomeye ruri hagati yabo.

6.Agerageza kubera mwiza inshuti n’umuryango wawe

Umuntu ukunda by’ukuri agerageza kuba mwiza no gukunda abantu bawe no kubereka ko bari kumwe, ahangayikishwa n’inshuti zawe ndetse bakanishimana.

Iyo umugabo aba hafi y’inshuti n’umuryango wawe bikwereka ko agufiteho gahunda ndende kandi atifuza kugutakaza, ko ashaka kukumenya byisumbuyeho kugira ngo mukomezanye urugendo rw’urukundo.

7. Ashishikazwa n’ibyishimo byawe

Umugabo ugukunda yirinda gukora ibikorwa byakurakaza kuko ataba yifuza ku kubona urakaye. Ni wa wundi ukora ibishoboka byose kugira akunezeze niyo ubabaye ashaka ibyakugarurira ibyishimo.

Umuntu uhora ashishikajwe n’ibyishimo byawe ni uko uba uri ingenzi mu buzima bwe kandi umuntu akugira uw’agaciro kuko agukunda.

8. Aterwa ishema no kuba agufite

Umugabo ugukunda aterwa ishema no kukugira, mugendana nta pfunwe bimuteye ndetse akaba yakwereka inshuti n’umuryango. Ibyo byose bikwereka ko muri kumwe.

Umugabo utewe ishema no kuba agufite bikugaragariza ko agukunze kandi anyuzwe nuko uri ndetse n’urukundo umukunda bikakwereka ko yakwihebeye bihebuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa