skol
fortebet

Reba ibintu 9 biri gutera abagore benshi guca inyuma abagabo babo

Yanditswe: Sunday 24, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe umugore kugira ngo ace inyuma umugabo we ahanini usanga ari we wabigizemo uruhare runini,bitewe n’ibintu bitandukanye batagiye bumvikanaho cyangwa se ngo bahuze,ni ku bw’iyo mpamvu abasomyi b’ikinyamakuru UMURYANGO twahisemo kubakusanyiriza bimwe mu bintu 9 bitera umugore guca inyuma uwo bashakanye.

Sponsored Ad

1. Kutamushimisha mu buriri

Ibuka ya minsi mukibana uko mu buriri byagendaga. Washoboraga no gukora imibonano inshuro 5 ku munsi kandi ukabikora buri munsi. None ubuzima bwarakomeye, amasaha menshi uyamara ushaka ibitunga urugo ugataha unaniwe cyane ugahirima wanitwa ngo urabikoze, ugasiga umumanitse ntumumanure.

Ibi bizatuma umugore ahorana ubushake nutabumumara ashake ahandi yabumarira.

2. Ingeso

Hari abagore rwose bikundira imibonano cyangwa se akaba Atari yo akunda ariko abo bagendana, ibyo akunda bikamukururira mu mibonano n’abandi bagabo. Uretse ibyo hazanazamo akazi akora, amasaha agakoramo, imyambaro byose bizamukururiraho abagabo benshi, nuko ashiduke yabihaye.

3. Kwiyemera

Ntabwo umugore wese wiyemera, wihagararaho bivuze ko azaguca inyuma ariko ba bagore b’ibishongore n’ubukaka benshi bibaviramo guca inyuma abagabo babo dore ko banaca umugani ngo inyamaswa y’inkazi niyo nyiri inyama. Umugore bose barangarira, bashimira uko asa n’uko ateye, aba afite ibyago byinshi byo kuba yaca umugabo we inyuma kubera guteretwa na benshi.

4. Kwihorera

Waramubeshye arakuvumbura, cyangwa se wamuciye inyuma aragufata. Hari umugore utazabyihanganira nawe nabona umushaka amwihe Atari uko amukunze ahubwo ashaka ko biba kimwe kimwe. Gusa bene aba bagore akenshi abikora agirango ubimenye wumve uko na we yababaye ubwo wamuhemukiraga.

5. Kutamwitaho

Kuba umuha buri kimwe akeneye, sibyo gusa akeneye ngo abe yishimye. Amagambo meza y’urukundo utamubwira abandi bazayamubwira, nutamusohokana babikore, impano utamuha abandi bazazimuha abihe agaciro kuko wowe utabikora. Kandi mu nkuru ishekeje iyo umugore yishimye abumbura amaguru. Niba utamushimisha ngo ayakubumburire, hama hamwe ayabumburire abandi.

6. Kutamuba hafi

Ugiye ku kazi, uvayo ujya kureba umupira cyangwa gusangira agacupa n’abandi bagabo. Uwo mwanya utari kumuha ibuka ko hari abandi bari kuwumuha bamwandikira, bamuganiriza, bamwereka ko ari mwiza. Ntuzareka akazi ariko ibuka ko utamuzanye ngo akubere umukozi n’umuzamu w’urugo

7. Kutagaragaza amarangamutima

Niba umwishimiye arabibona. Kandi n’iyo uhindutse nabyo arabibona kandi biramubabaza. Ndetse anacyeka ko ubwo ufite abandi wabonye uyagaragariza nuko nawe agashaka uko yakishimira ahandi.

8. Kutazana impinduka mu buriri

Abagore baraganira na bagenzi babo cyane. Niba uhora mu buryo bumwe bwo gukora imibonano, azashaka no kumenya uko ubundi buryo bukorwa, niba uhora umujya hejuru azashaka kumva uko byamera we ari hejuru, cyangwa yicaye. Niba atajya arangiza ashobora kubikora kugirango yumwe uko bimera, niba utamunyaza ashake ubimukorera…

9. Gushaka icyabatandukanya

Nibyo koko ashobora kuba atakigukunda nyamara akaba yarabuze impamvu yatuma mutandukana.
Akabikora kugirango ubimenye wivumbure nuko wake gatanya cyangwa se umute wigendere.

Izi si zo mpamvu zonyine gusa nizo ziri ku isonga. Nyamara kandi inama ni uguha agaciro isezerano wagiranye n’uwo mubana ukibukako nubwo wajya ahandi ukanishima yewe ariko ku mutima uzagumana inkomanga yuko wahemutse.

Aho gukemura ikibazo utera ikindi, ni byiza kwicara hamwe mukaganira ibitagenda neza, mukababarirana amakosa nuko urukundo rugasagamba

Ibitekerezo

  • Ikibazo nuko ababikora bitwa Abakristu,Abaslamu,etc...Byerekana ko ari ku izina gusa (nominal Christians).Abakristu nyakuri,ntabwo bacana inyuma.Ahubwo bubahiriza ihame dusoma muli Intangiriro 2:24,havuga ko "Umugore n’Umugabo bagomba kuba umwe".Ni nk’umucanga na sima.Ntawashobora kubitandukanya.Muli make iyi si ifite ibibazo byinshi kubera ko Abakristu nyakuri ari bake nkuko Yesu yavuze.Isi iramutse ituwe n’abakristu gusa,ibi byose byavaho:Intambara,ubusambanyi,ruswa,akarengane,etc...Kubera ko abantu bananiye Imana,yashyizeho umunsi w’imperuka.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose banga kuyumvira,isigaze abayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Nyuma yaho izakuraho ibibazo byose,harimo n’urupfu (Ibyahishuwe 21:4.Isi yose ibe paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa,badacana inyuma.Iyo si izayoborwa n’abantu bake bazajya mu ijuru,babe Abami n’Abatambyi.
    Soma Ibyahishuwe 5:9,10.

    Nibyo gusa abagore biki gihe Niko duteye dukemura ibibazo mubindi kandi tukicuza nyuma, kandi akabura ntikaboneke ni Nyina wumuntu, murakoze turabakunda cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa