skol
fortebet

Reba ibizakwereka ko umuhungu mukundana atakubeshya cyangwa ngo akubangikanye nabandi

Yanditswe: Monday 14, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Buri mukobwa wese uri mu rukundo aba akeneye kwizera ko umuhungu bakundana atamubeshya cyangwa ngo amubangikanye n’abandi.

Sponsored Ad

Inkuru dukesha urubuga elcrema, ivuga ko muhungu utabeshya umukobwa akora uko ashoboye kose ngo yerekane ko nta wundi mukobwa akubangikanya na we.

Umusore utakubeshya ngo aba ashaka kukwereka ko atandukanye n’abandi bahungu wigeze kumenyana na bo.

Dore ibintu 6 byakwereka ko umuhungu mukundana atakubeshya

1. Aguha ikaze mu Isi ye ,mu buzima bwe bwose

Nubwo abagabo benshi barangwa no kutavuga amagambo menshi, yemwe ntube wanamenya ko bari mu rukundo, umusore ugukunda nyabyo aguha ‘karibu’ mu buzima bwe bwose ukamenya ibyo akora n’ibyo apanga kuzakora.

2. Akwereka inshuti n’abavandimwe be n’imiryango

Ni ikintu cy’ingezi cyane kuba umusore mukundana yakwereka inshuti ze, abavandimwe be n’abandi bagize imiryango kandi muba mutaratangira kubana.

Ibyo byerekana ko nta buryarya abifitemo kuko iyo akubeshya yirinda ko bakubonana na we ngo bagire icyo bamubaza.

3. Akubonamo umuntu udasimburwa

Umusore ugukunda bya nyabyo akubonamo umuntu udasimburwa, w’indashyikirwa mu bandi kandi agahora abikugaragariza.

4. Ntabwo iyo mugiranye ibibazo abitindaho cyane

Ni ibintu bisanzwe kuba abantu bakundana bagirana ibibazo, ariko iyo umusore ugukunda bya nyabyo iyo mugiranye ibibazo akora ku buryo mubikemura mu buryo bwiza kandi nta komeze kubigira inzika cyangwa urwitwazo.

Ngo nta yindi mpamvu ibitera ni uko aba agira ngo atazagutakaza wowe mukobwa kandi aguha agaciro.

5. Nta mikino agira ibintu byose avuga aba akomeje kandi ntacyo agukinga

Iyo umusore agukunda wenyine, aba aziko iby’imikino byarangiye. Aragufungukira, ntagire ikintu aguhisha ,iyo yatangiye kukugira umujyana we, icyo gihe ubona ko wamwigaruriye atakubeshya koko.

6. Aba ari kumwe nawe mu byiza no mu bibi

Umusore utakubeshya akuba bugufi niyo waba uri mu bihe bibabaje , afatanya nawe kubabara , akakwihanganisha kandi akagukomeza.

Kuba hamwe nawe ni ikintu kingenzi kandi aba yumva ataba kure yawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa