Kigali
startimes

Reba ibizakwereka ko umukobwa agukunda bimwe byanatuma arara adasinziriye kubera wowe yarabuze aho ahera abikubwira

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 28 May 2020 Yasuwe: 5100

Ubusanzwe biragoranye ko umukobwa afata iya mbere kugira abwire umuhungu ko amukunda kabone n’ubwo yaba abimaranye igihe kirekire, umukobwa ashobora kuba yashakana n’umusore adakunda kandi hari uwo yakunze agatinya kubimubwira kubera kwitinya no gukurikiza uko kuva mu myaka yo hambere byari bimeze kugeza ubu.



Ni gake waganira n’umukobwa akakwereka ko agukunda cyangwa se yakwihebeye ahubwo asa nk’ubyirengagiza akajya abikwereka mu marenga no mu bikorwa bimwe na bimwe akora. Agerageza uburyo ki wabona ko ari ibintu bisanzwe ariko waba uzi gusesengura ugahita umenya aho bigana.

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa agukunda bimwe byanatuma arara adasinziriye kubera wowe

1.Avugana n’abandi ugasanga wowe arakwitarutsa

Umukobwa ugukunda akaba yarabuze aho yaguhera akenshi usanga agutinya , ibyo bituma yumva atakuvugisha igihe kinini ndetse waza kumuvugisha akakwitarutsa, usanga aba yifuza kuba yavugana nawe gusa kubera ubwoba no kumva ko uri umuntu utandukanye n’abandi bigatuma atakuvugisha cyane.

2.Ashobora kujya akuratira inshuti ze avuga ukuntu uri umuhungu w’igitangaza

Umukobwa wagupfiriye ahora atekereza ko uri umuhungu utandukanye n’abandi mu buryo bwose, bituma kugutekereza no kuba yahamana uko agutekereza mu mutima we bimurenga agatangira kujya yumva wahora mu biganiro bye n’abandi. Ibi rero bituma iyo atangiye kuganira n’inshuti ze mu biganiro uganza cyane akajya akugarukaho buri kanya ndetse n’iyo baba bari mu bindi biganiro.

3.Aguhozaho ijisho iyo utari kumureba , mwahuza amaso akareba hirya

Umukobwa ugukunda cyane ntahwema kuguhozaho ijisho iyo muri mu gace kamwe ndetse iyo ubimenye ukamureba nawe ahita areba hirya akakwereka ko atari wowe yari ari kureba nyamara wakongera kureba ku ruhande imboni ye akayiguhanga.

4.Iyo muri kumwe ntabwo avuga menshi

Iyo uri kumwe n’umukobwa ugukunda akenshi amagambo aba make ahubwo agakora ibikwereka ko hari ukuntu kudasanzwe aba akwiyumvamo, agerageza kuvuga iyo haricyo umubajje ndetse yanagusubiza akirebeshwa ku ruhande n’amasoni menshi.

5.Abaza inshuti zawe za hafi byinshi bigendanye n’ubuzima bwawe

Umukobwa ugukunda ku rwego rwo hejuru aba yumva yamenya byinshi bikwerekeye rimwe na rimwe akanabibaza inshuti zawe kubera ko wowe aba agutinya yumva kukuvugisha ari ukugera mu yindi Si cyangwa kuba mu kajuru gato.

6.Aseka n’ibidasekeje igihe uvuze ikintu muri kumwe

Ikizakubwira umukobwa wahengamye kubera wowe akenshi ahorana ibitwenge bya hato nahato iyo uvuze muri kumwe , akenshi aba abikora ngo umuhange ijisho cyangwa se ugire ikintu umubaza .

7.Akora utuntu dutandukanye ngo umuhange ijisho

Umukobwa ugukunda akaba yarabuze uko abikubwira akenshi akora utuntu dutuma umuhanga amaso , nko kubyina cyangwa utundi tuntu twatuma umuhozaho ijisho muri kumwe.

8.Azigira inshuti ya hafi yabo mukunze kuba muri kumwe

Umukobwa nk’uyu ugukunda akaba yarabuze inzira yabicishamo akenshi azamenya abantu mukunda kuba muri kumwe maze abigireho inshuti mu rwego rwo gushaka ukuntu yakwiyegereza.

9.Nta na rimwe azagerageza gutangiza ibiganiro muri kumwe

Amasoni aba ari menshi ndetse rimwe na rimwe iyo muri kumwe agerageza uburyo mutahuza amaso , usanga amagambo yamushiranye muri make keretse iyo umuvugishije we ntago yabasha kugira icyo akubaza , asubiza iyo haricyo umubajije gusa.

10.Akunda kukugenda runono ku mbuga nkoranyambaga

Umukobwa ugukunda agukurikira bucece ku mbuga nkoranyambaga , aba agira ngo arebe ko nta bandi bakobwa waba ucuditse nabo kurizi mbuga.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nditegura kurushinga ariko ntabwo naciye imyeyo, mbigenze nte kweli ko...

Muraho neza, Nifuzaga kugisha Inama, Ndi umukobwa mfite imyaka 29 mfite...
14 July 2020 Yasuwe: 2172 0

Indwara ya Diabete igiye kunsenyera urugo!!MBIGENZE NTE?

Umugabo utashatse ko amazina ye tuyatangaza umaranye diyabete imyaka 10...
13 July 2020 Yasuwe: 2869 1

Reba umunyarwandakazi watwaye umutima Sarpong wakiniraga Rayon...

Michael Sarpong, rutahizamu w’umunya-Ghana wahoze akinira ikipe ya Rayon...
13 July 2020 Yasuwe: 6135 1

Mbigenze nte ko umuhungu nikururiye ansenyeye urugo kandi nkunda umugabo...

Mbigenze nte ko umuhungu nikururiye ansenyeye urugo kandi nkunda umugabo...
12 July 2020 Yasuwe: 8987 19

Reba ibizakubaho igihe uzahatira umuntu kukubera umukunzi

Urukundo ni kimwe mu bintu bizamura amarangamutima y’abantu babiri barurimo...
25 June 2020 Yasuwe: 2458 0

Mukadata ari kunsaba ko turyamana kugira ngo yemerere data kundihira...

Ndi umusore w’imyaka 21 nasoje kwiga amashuri yisumbuye gusa sinagize...
24 June 2020 Yasuwe: 3767 6