skol
fortebet

Reba ibyiza byo kurongora ukiri mu myaka 20

Yanditswe: Monday 24, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Daily Mail, bugaragaza ko abantu bashakana bakiri mu myaka 20 bafite amahirwe yo gusinzira neza iyo batangiye kuba ibikwerere (imyaka 40), kandi ntibagire imihangayiko cyane (stress).

Sponsored Ad

Abashakashatsi bo kuri kaminuza ya Minnesota, USA, bavuga ko inyigo bakoze itanga n’ibisobanuro bigaragaza uburyo gushaka bigabanya n’ibyago byo gupfa imburagihe.

Ubusanzwe kandi ngo iyo abantu bakundana begeranye, bahoberana cyangwa se baguyaguyana, byongerera umubiri ubushobozi bwo kurwanya indwara kuko bituma hari microbe zikenewe mu mubiri zinjiramo zikajya kurinda umubiri gufatwa n’indwara zandura (ibyo bita infections).

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko imibonano y’umugabo n’umugore itarimo kirogoya ituma yari imikaya imwe n’imwe y’umubiri ikora kurusha uko ikora mu yindi mirimo, kandi n’amaraso agatembera neza.

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Minnesota muri USA, bwavumbuye ko bakundanye neza kandi bakamarana igihe kirekire batajya bahura n’ibibazo byo kwiheba iyo barengeje imyaka 32.

Ibi rero bivuze ko iyo bageze muri 37 batajya bagira ibibazo byo kubura ibitotsi nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru the journal Personal Relationships.

Inyigo yayobowe n’umwanditsi Chloe Huelsnitz, umwarimu ufite impamyabushobozi y’ikirenga ya kaminuza PhD, akaba akora kuri kaminuza ya Minnesota, avuga ko gusinzira ari ibintu bigomba gusangirwa n’abana. Ni ukuvuga umugabo n’umugore.

Chloe kandi yemeza ko umubano w’abakundana ufasha kuramba no kubaho neza kuko bifite icyo umarira imikorere y’imibiri yabo.

Muri ubu bushakashatsi, Dr Chloe anagaragaza ko uburyo umuntu yabanye n’abo yakundanye nabo mbere bishobora kugira ingaruka ku misinzirire ye, kabone n’iyo uwo bari kumwe baba babanye neza. Ari yo mpamvu agira inama abantu gushaka batarageza ku myaka 30, kandi bagashakana n’abo bakundanye bakiri bato kuko iyo barambanye ari bwo babona inyungu yabyo haba mu mibereho y’umubiri no mu masaziro yabo.

Tugarutse ku mihangayiko y’ubuzima cyangwa stress, abahanga bavuga ko kudasinzira neza kandi bihagije biri mu bya mbere bitera stress, kandi nayo ikagira ibiyitera byihariye.

Dr Chloe atanga urugero, nk’igihe umuntu akeneye kubaho afite amafaranga yumva ko amuhagije bikamusaba gukora utuzi turenze kamwe cyangwa amasaha y’ikirenga, aho kugira ngo atuze usanga ahubwo ahora mu mihangayiko (stress) y’amafaranga, ari nabwo haziramo ya stress ituma atabasha gusinzira bihagije kuko nta mwanya abibonera.

Itsinda rya Dr Chloe, ryakurikiranye abantu 267 bavukiye muri leta ya Minnesota hagati y’1975-76 babajijwe ibibazo ku mibanire y’abo n’abo bakunda n’abo bakundanye nabo bafite imyaka 23 na 32.

Abo bantu basubije bagendeye ku bibazo bahuye nabyo, uburyo ababyeyi babo babafataga n’uko nabo babitwaragaho, ibyabashimishije n’ibyabababake mu mubano wabo n’abo bakundanye, uburyo bakiraga indangagaciro n’imbamutima za bagenzi babo, byose kandi bakabijyanisha n’ubunararibonye bagize mu rukundo.

Abashakashatsi mu gutanga amanota bagenda bakurikiza uko abantu bari babanye mu rukundo rwabo, maze babarira ku manota atanu.

Abagize menshi ni abagize umubano usangiwe, kwizerana no kumva ko umwe atagomba kuba kure y’undi mu buryo bw’imbamutima (emotional closeness); kwitanaho no kwishyira mu mwanya w’undi, kuganira ku buzima banyuzemo, kwishimirana no kuberana ntamakemwa, kudahemukirana no kubwizanya ukuri.

Abakozweho ubushakashatsi, ku myaka 23, kimwe cya kabiri cy’ababajijwe (ni ukuvuga 53.5%) basobanuye ko bagiranye umubano n’umuntu urenze umwe.

Barindwi mu icumi basanze bafite umuntu bakundana, kandi barigeze no gukundana byibuze n’umuntu umwe mbere.

Bageze ku b’imyaka 32, basanze umunani mu icumi barigeze kubana byibuze n’umuntu umwe mu bo bigeze gukundana.

Hafi batatu ku icumi (ni ukuvuga 28.8 %) basanze bagikundana n’abo bamenyanye mu myaka icyenda ishize.

Mu kwanzura ubushakashatsi bwabo, abashakashatsi ba kaminuza ya Minnesota, bavuga ko n’ubwo igice kinini kigaragaza ko imibanire y’abakundana igira uruhare mu buzima, ubu ngo ni bwo batangiye kumva neza uburyo gukundana kw’abantu bigira ingaruka ku myitwarire y’ubuzima, urugero nko gusinzira.

Bagasoza bavuga ko ibyavuye mu bushakashatsi bwabo, bigaragaza ko uburyo bumwe imibanire y’abakundana igira ingaruka ku buzima biterwa n’imihangayiko ya buri muntu ku ruhande rwe.’

Ibitekerezo

  • Turabashimira cyane inama mutugira ziradufasha cyane bituma tumenya byinshi murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa