skol
fortebet

Reba ibyo wakora kugirango use neza,unagire n’ibiro bijyanye n’uko ureshya

Yanditswe: Thursday 16, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kugirango ugire ubuzima bwiza kandi ugumane ibiro bisabwa, hari imyitozo ngororangingo ugomba gukora, ndetse hari n’ibiryo ugomba kurya, ibi bikaba ari na byo bifasha ba Nyampinga kongera ibiro igihe bafite bike ku bisabwa cyangwa kubigabanya igihe bafite ibirenze.

Sponsored Ad

Kugirango umuntu abe afite ubuzima bwiza, hari ikigero cy’igihagararo kigomba kuba kiringaniye n’ibiro bye.

Nk’uko Umuryango News Paper ubitangaza, Dr Higiro Jean Pierre avuga ko Nyampinga cyangwa undi wese ufite ibiro bijya kujya munsi y’ibisabwa, aba agomba gukora imyitozo ngororangingo, akanafata ibyo kurya bimufasha kubyibuha.

N’aho umuntu ufite ibiro birenze ibisanzwe cyangwa biruta ibyo yifuza, na we hari ibyo agomba kurya bimufasha kunanuka, n’aho ufite ibiro biringaniye n’igihagararo cye, cyangwa ufite ibiro yifuza we agomba kurya bisanzwe ariko bikagira gahunda.

By’umwihariko nyampinga cyangwa undi wese ushaka kugira ubuzima bwiza, imyubakire myiza y’umubiri nk’iya bo, agomba kurya indyo ituma asa neza, amaso ye ntatukure, kandi ntagaragare nk’unaniwe.

Ubusanzwe umuntu ufite ubuzima bwiza, aba afite ibiro bingana na santimetero zirenga kuri metero imwe mu gihagararo cye, bivuga ko umuntu ureshya na metero imwe na santimetero 70(1,70m), akwiye kuba afite ibiro 70, ureshya na 1,60 akaba apima ibiro 60.

Gusa by’umwihariko ku rwego rw’isi Nyampinga agomba kuba atari munsi ya metero imwe na santimetero mirongo irindwi (1,70m), kandi akaba atari munsi y’ibiro 50 ariko atanafite ibiro biri hejuru ya 65, Dr Higiro akaba asobanura ko uyu muntu aba afite ubuzima bwiza.

Nk’uko Dr Higiro yakomeje abibwira Umuryango, umuntu ushaka kugira ibiro biringaniye kandi yifuza, mu mirire ye agomba gukurikiza iri hame: “Mu gitondo umuntu agomba kurya nk’umwami, saa sita akarya nk’Igikomangoma, nimugoroba akarya nk’Umusabirizi.”

Iri hame rikaba risobanura ko mu gitondo umuntu agomba kurya neza kugirango agire ingufu zo gukora uwo munsi, kuko saa sita za ngufu ziba zitangiye kugabanuka, agomba kurya neza ariko bitari nka mu gitondo, n’aho nimugoroba kuko aba yitegura kuryama, ntago agomba kurya cyane.

Aha Dr Higiro yagize ati: “Buriya kunywa potage ukarya n’umugati biba bihagije, cyangwa washaka ukanywa potaje yonyine,” kuko kurya indyo iremereye ninjoro kizira.

Nk’uko Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yabibwiye Umuryango, muri uyu mwaka w’2014, ubwo bari mu mwiherero (Boot Camp) bitegura icyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, bari babayeho batya:

Abafataga amafunguro atuma bananuka:

“Ba Nyampinga bose mu gitondo baheeraga kuri siporo, bagafata ifunguro rya mu gitondo, aho bahabwaga ibiryo byiganjemo amasukari hamwe n’imbuto.”

“Saa sita, habura iminota 30 ngo bajye kurya, babanzaga kunywa amazi, fanta bakaba batari bayemerewe. Igihe cyo kurya, bagabanyaga ibiryo ugereranyije n’ibyo babaga bafashe mu gitondo, ntibarye ibirimo amavuta, bagafata salade nyinshi, kandi buri wese agafata nibura inyama imwe gusa.”

“Nimugoroba, bagombaga kurya ibiryo bike cyane bishoboka, bitarimo amavuta, kuko umubiri uba ugiye kuruhuka, ubundi bakanywa n’amazi.”

Abafataga amafunguro atuma babyibuha:

“Batangiraga kuri siporo nk’abandi bose mu gitondo, hanyuma bagafata amafunguro atarimo amavuta menshi, kuko ngo amavuta abyibushya nabi. Ubundi ibyo kurya bya bo bikaba byiganjemo imbuto, kandi bakarya ibintu bibahagije, birimo intungamubiri, hamwe n’ibinyamasukari.”

Ikindi kandi ngo buri mukobwa wese yari ategetswe kunywa litiro 4 z’amazi ku munsi, abahanga bakaba bemeza ko amazi ari meza ku mubiri, kuko ngo atuma nta ndwara ipfa kuwibasira.

Kuyafata neza rero ngo bikaba ari ukuyanywa mu gitondo ukibyuka, utaroza mu kanywa, ukanywa nibura litiro imwe (1L), ugakora isuku yawe bisanzwe, nka nyuma y’isaha uyanyweye ukaba ushobora guhita ufata rya funguro ryawe rya mu gitondo, ukaza gukomeza ugenda uyanywa, ariko nimugoroba ugatangira kuyagabanya.

Niba nawe wifuza gusa neza, no kugira ibiro biringaniye, bijyanye n’uko ureshya, hera kukunywa amazi menshi buri gitondo ukibyuka, ubifatanye no kugabanya amavutanwaryaga, hamwe n’inyama, ahubwo wongere imboga n’imbuto mu byo urya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa