skol
Kigali
startimes

Reba impamvu isigaye ituma abasore birukira abakobwa bateye amabengeza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 24 June 2020 Yasuwe: 4389

Umukobwa w’ikizungerezi akenshi usanga hari abasore benshi baba bamushaka ubutitsa, usanga telefoni ihora isona bamuhagara cyangwa bamwandikira ubutumwa bugufi. Usanga ku mbuga nkoranyambaga akurikirwa cyane ndetse akagira ubutumwa bwinshi bumusaba ubucuti.


Sponsored Ad


Ariko se ni ukubera iki abasore mu byukuri birukira abakobwa bateye amabengeza??

Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje impamvu zikurikira:

Rimwe na rimwe biterwa n’ubwiza budahagije bw’abasore bamwe

Akenshi hari abasore baba bumva kugira umukobwa w’ikizungerezi w’inshuti hari ikintu kinini bizaba bivuze mu buzima bwabo, ibi bituma batanga icyo bafite byose kugira ngo bababone. Ikindi aba basore usanga badafite ubwiza bigatuma bahitamo gushaka hasi hejuru umukobwa ufite uburanga.

Icyubahiro

Abasore benshi baba bumva ko nibagira abakobwa b’ibizungerezi bizajya bituma abandi basore babubaha ku buryo bwo hejuru bigatuma birukira cyane ba bakobwa baba ari ibizungerezi. Ikindi baba bumva abantu bazajya babafata nk’aabntu biyubashye cyane kurusha abandi.

Kugira umukobwa wuje ubwiza urangarirwa na buri wese ni kimwe mu bituma urugo ruramba , ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umusore afite umugore ufite mwiza adakunda kwigira intakoreka mu rugo ndetse agahora akora icyatum urugo rwe ruba nta makemwa rugahorana umutuzo n’umutekano.

Bituma usanga ingo nkizi zidakunze gusenyuka kereka iyo ari umugore ubigizemo uruhare akaba yazana imyitwarire inaniza umugabo ariko akenshi umugabo niyo yabangamirwa agerageza kwihangana no kumva ko mu rugo habamo ibintu bitandukanye birushya akumva kandi ko byanga bikunze abantu babiri batahuza imitekerereze ijana ku ijana.

Bihabanye cyane n’umugabo washatse umugore atishimiye kuko buri gikomye cyose kiba imbarutso yo kuba yakwivumbura ku mugore akamubwira ko atakwihanganira amafuti ye ndetse bikaba byatuma uru rugo rudatera kabiri kubera amakimbirane no kutumvikana, umugore ubanye n’umugabo gutya ahora yigengeseye ngo adatuma hagira ikosa umugabo abona kuri we cyangwa kubindi byatuma agaragara nk’aho ariwe kabitera.

Umunezero w’urukundo umugore nk’uyu ntago amenya ko ubaho kandi ahorana intimba mu mutima, dusoza twavuga ko akenshi wowe musore usomye iyi nkuru utagira imitekerereze yo kumva ko umukobwa ari wa wundi w’ikimero uhita abantu bagakangarana ahubwo uzakunde umuntu kubera ko umutima nama wawe ariwe waguhitiyemo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble pandagari

    abagabo buri gihe iyo babonye umukobwa uteye amabengeza, baba bumva baryamana nawe. ni kamere Imana yashyizeho ngo niyo mpamvu ituma abantu bakomeza kwibaruka.
    uzasanga buri gihe bavuga ngo "nagukunze", wakunda umuntu ute utamuzi? urebye ifoto gusa? abakobwa nabo kuberako batazi abahungu/abagabo hari abagwa mu mutego bakisanga babaye ibikoresho byo kurangiza irari

    2 months ago

Inzindi nkuru

Reba ibintu 7 umukobwa wese agomba kuba yujuje kuburyo umugabo wese...

Umugore wese cyangwa umukobwa aho ava akagera aba yumva yakishimirwa na...
12 September 2020 Yasuwe: 3035 0

Sobanukirwa indimi 5 z’urukundo zihariye cyane kurusha izindi

Gutanga no kwakira urukundo bishobora gukorwa mu buryo butandukanye binyuze...
27 August 2020 Yasuwe: 2895 0

Ibyiza byo gutereta umugore ukuruta

Urukundo hagati y’umugabo uruta umugore abantu barubona nk’ibisanzwe ariko...
24 August 2020 Yasuwe: 3583 0

Reba ibyiza byo kurongora ukiri mu myaka 20

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Daily Mail, bugaragaza ko abantu...
24 August 2020 Yasuwe: 3259 0

Miss Tania yashyize hanze ifoto arimo gusomana umunwa ku wundi na Rwabugiri...

Miss Tania usanzwe ari mu rukundo na Rwabugiri Umar yashyize hanze ifoto ye...
20 August 2020 Yasuwe: 5150 1

Reba amakosa ukora mu rukundo akazagira ingaruka ku buzima bwawe

1. Gufuha cyane : Byabaye akarande mu Bantu ndetse benshi babigize imvugo...
14 August 2020 Yasuwe: 2746 0