skol
Kigali
startimes

Reba imyitwarire itihanganirwa mu rukundo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 23 June 2020 Yasuwe: 2358

Inzira yo gukundana isaba ubushishozi no kwitonda kuko iyo utabyitwayemo neza bikugiraho ingaruka zikomeye mu rukundo rwawe.


Sponsored Ad


DORE IMWE MU MYITWARIRE IGORANA KWIHANGANIRA , ABA BANTU UZABAGENDERE KURE:

1.Umuntu utemera amakosa ye

Mu rukundo kimwe mu bituma rushobora kuyoyoka ni ukuba habaye ikibazo , maze kabitera akigira ibamba akanga kwemera ikosa , gusaba imbabazi no gukosorwa. Iki gihe biba ikibazo gikomeye ku bakundana ndetse bikaba byarangira bose bashwanye.

2.Umuntu utakwitangira mu gihe bibaye ngombwa

Kwitangira umuntu hano tuvuga si ukundi ni ukuba mu gihe bibaye ngombwa ko umuha umwanya munini muri kumwe cyangwa se ukaba wamuba hafi wabikora, urugero mu gihe ari mu bibazo ukaba wakigomwa ibyo wakoraga ukamuha umwanya ukamuba hafi. Umukunzi utakwitangira ngo aguhe umwanya uzamenye ko nta rukundo agufitiye ndetse nawe niba umeze gutya umenye ko nta rukundo rurambye uzigera ubona.

3.Umuntu ugufata uko yishakiye

Gukunda ni kimwe mu bintu byizana abantu babiri bagahuza imitima ndetse amarangamutima yabo akaberekeza kuri byinshi bituma bahuza, iyo umwe mu bakundana afata undi uko yishakiye ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko nta rukundo agufitiye.

4.Umuntu ukuba hafi iyo uri mu bihe byiza

Kuba mu bihe byiza n’ibibi ni bimwe mu byo abatuye iyi Si babamo, iyo umukunzi wawe atabasha kukuba hafi mu gihe uri mu bihe bibi ntago aba agukunda ndetse umuntu nk’uyu nta gihe kinini mumarana kuko hari icyo aba agukurikiyeho kirenze icyo wowe uba utekereza. Nawe niba ari uko uteye uzamenye ko nta rukundo rurambye uzigera ubona mu buzima.

5.Umuntu utakugeza ku iterambere

Iterambere ni kintu gikomeye mu buzima, iyo ufite umukunzi akaba atari umuntu wakugira inama yo kwiteza imbere cyangwa se ngo abe umwe mu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ryawe, uzamenye ko nta rukundo na ruke afite ndetse urukundo rwe ruzaba ruri ruke cyane. Hari byinshi azaba agushakaho ku buryo aba abona iterambere ryawe ry’ahazaza ntacyo ryaba rimaze kuko nta gihe kinini akeneye kuba ari kumwe nawe. Kubana n’umuntu nk’uyu biragorana ndetse nta rukundo rwe rujya ruramba.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Menya ibintu 6 ukwiriye kugendera kure niba uteganya gukora ubukwe...

Iyo uri mu rukundo, hari byinshi uhindura mu myitwarire yawe kugirango...
9 November 2020 Yasuwe: 2637 0

Menya amabanga 10 yagufasha gukomeza kwizerwa n’umuknzi wawe

Gukunda ni byiza kandi ntawe iyi nzira utayinyuramo. Gusa kumenya kwerekana...
5 November 2020 Yasuwe: 4110 0

Igitera umugore kuvuga aya magambo iyo asabwe gutera akabariro: Simbishaka,...

Bijya bibaho mu ngo zimwe na zimwe aho umugabo ashaka gutera akabariro...
26 October 2020 Yasuwe: 10368 1

Reba ibintu 10 umukobwa ashobora gukorera umusore bakundana bigatuma...

Kugirango umuhungu n’umukobwa bakundana bakomeze inzira yabo nziza...
23 October 2020 Yasuwe: 5646 0

Reba ibintu 15 bizakwereka umukobwa cyangwa umusore uzi gusomana...

Inzobere zivuga ko gusomana bifite akamaro kenshi mu buzima kuko birema...
22 October 2020 Yasuwe: 4347 0

Menya ibintu 20 umukobwa yakorera umukunzi we bigatuma yifuza...

Burya n’ubwo abasore bose badateye kimwe, hari ibintu bahuriyeho nk’imyumvire...
21 October 2020 Yasuwe: 4982 0