Urarye uri menge niba ujya ukora ibi bintu mu gihe utera akabariro

23 August 2016. | URUKUNDO | 3 Ibitekerezo | Umumararungu Alice
  • Urarye uri menge   niba ujya ukora ibi bintu mu gihe utera akabariro

Abantu benshi bakora ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gushimishanya hagati y’umugabo n’umugore mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina kugirango igende neza. Hari abakoresha uburyo bwo kurigatana ibitsina mu rwego rwo gukomeza gushimishanya muri icyo gikorwa nyamara ubushakashatsi bwerekana ko bifite ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Twagerageje gukusanya ibibazo umuntu ashobora guhura na byo mu gihe akunze kurigata igitsina cy’umukunzi we cyane cyane kurigata mu gitsina cy’umugore

Mu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere William Jonson wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika agaragaza ko mu bantu batatu barwaye kanseri yo mu muhogo, babiri muri bo bayitewe no kurigata mu gitsina cy’abagore.

Iyi nzobere yavuze ko mu gitsina cy’umugore ari hamwe mu hantu handurira kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku buryo budasanzwe, kandi ngo kuri ubu iyi kanseri yibasiye igitsina gabo cyane cyane abazungu bakiri bato ugereranyije n’abagore.

Urubuga rwa yourtango.com dukesha iyi nkuru ruvuga ko isesengura ryagaragaje ko ubu buryo bwo gushaka umunezero bukorwa n’abagabo bakiri bato, bugenda bwiyongera uko bwije n’uko bucyeye.

Uyu William Jonson yagaragaje ko abagabo bafite ibyago byinshi byo gufatwa na Virus ya HPV igihe cyose bakoze igikorwa cyo kurigata mu gitsina cy’abagore.

Yakomeje agaragaza ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’abagabo batandukanye, bo bafite ibyago bike byo kwandura Virusi ya ‘HPV’
ugereranyije n’abagabo, ibi ngo bikaba biterwa n’ubudahangarwa bw’umubiri wabo.

Banavuze kandi ko imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa yongera ibyago byo kurwara kanseri ifata ibice byo mu kanwa ku kigereranyo cya 22%, ndetse ko yiyongereye kugera kuri 25% mu myaka 20 ishize.

Ntitwakwirengagiza ko nyuma y’ibi byago byo kuba wakwandura iyi Kanseri, imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa ishobora no kuba inzira yo kwanduriramo izindi ndwara zirimo Virusi itera SIDA, Mburugu, Hepatite B n’izindi.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    jm
    21 December 2016 - Musubize

    Andika Igitekerezo Hano ubundi iliya nimico yabazungu kandi bulya imico yose siko ibali myiza abantu bajye bitonda.

  • MyPassion

    twagirayezu eugene
    22 September 2016 - Musubize

    ese ushobora gutera inda umukobwa mutarwamanye;ndavuga igihe mwashimishanyije gusa mfese ibyo bita caresse

  • MyPassion

    Rugamba
    24 August 2016 - Musubize

    Hari igihe abashakanye bagirana ibibazo biturutse ku mpamvu zo muburiri ariko ntibabashe kubibwira abo hanze, nyamara hari igihe bituruka k’umugabo nawe nta ruhare yabigizemo wenda bitewe n’imihindagurikire y’umubiri ishobora guterwa n’uburwayi runaka. rero niba wowe mugabo ujya ugira ikibazo mu gutera akabariro, itakibyuka, cyangwa se ujya ucika intege, nakurangira ivuriro wasangamo umuti wa kizungu ukakuvura, ukamera nk’umwana muto. niba ufite icyo kibazo mpamagara kuri 0728939828 cyangwa whatsapp 0788939828. Niba uri i Kigali byakoroha kuko niho bakorera.

Tanga Igitekerezo