skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Balanitis indwara yataka ubugabo ikababaza nk’imihango’

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Balanitis ni indwara ifata ubugabo bugahura n’uburibwe bukomeye akenshi hakibasirwa ku mutwe wabwo hababuka cyangwa hakamera nk’ubushye, ikaba ikunze gufata abagabo batari basiramurwa cyangwa b’abanyamwanda.

Sponsored Ad

Ibice by’ibanga by’abagabo bihura n’uburibwe bukabije cyane igihe habayeho gukomereka. Uburibwe bw’ubugabo bwabo buhungabanya abagabo mu buryo bugaragara no mu buryo butagaragara igihe bafashwe na Balanitis.

Indwara ya Balanitis ishobora kwandura ku muntu wasiramuwe kubera isuku idahagije mu gisebe kigafatwa n’imyanda igatera ubu burwayi. Iyi ndwara kandi ishobora gufata ubugabo bw’abantu bikinisha bitewe n’imyanda ibava ku ntoki, cyangwa gukoresha amasabune akozwe n’ibintu byatwika uruhu cyane ko mu bice by’ibanga haba horoshye cyane.

Ubu buribwe buterwa n’iyi ndwara bubangamira igitsina gabo cyane kuko babyumva cyane gihe bihagarika, igihe bambara, igihe bakozeho n’igihe izuba ribaye ryinshi bagatutubikana. Umugabo wagize iki kibazo biragoye ko yakora imibonano mpuzabitsina ku bwo kuribwa bikabije.

Uretse kuribwa, abarwaye iyi ndwara bashobora kubyimba ubugabo, bugahinduka nk’umutuku cyangwa bugasa n’ubwahiye rimwe na rimwe kugenda bikabananira igihe ibindi bice bibukikije bibutonetse.

Igice cyo ku mutwe w’ubugabo nicyo gikunze gushya kikababara ariko n’ahandi hashobora kubyimba, kokera n’ibindi byinshi. Iyi ndwara ntabwo ari imwe mu zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko bivugwa ko zimwe mu ndwara zanduriramo zishobora gutera Balanitis.

Iyi ndwara yakwitwa ko ikomeye bitewe n’uko ifata ku gice gikomeye ku mubiri wa muntu, ariko kuvurwa kwayo biroroshye kandi ikira vuba igihe wegereye muganga. I

Abantu badasiramuwe bafite ibyago biri hejuru byo kuyirwara, ndetse n’abagabo bagira umwanda mu buryo butandukanye nko kutoga buri munsi, kwambara imyenda y’imbere irimo imyanda n’ibindi bayirwara.

Bamwe barwara iyi ndwara bakazana ibisebe ku gitsina cyangwa hagacika igihe batihutiye kwa muganga. Ubu burwayi bukunze no gufata abantu bari mu myaka 60 kuzamura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa