skol
fortebet

Nyina w’umusore muto uheruka kwicirwa mu gitero cyo guhirika ubutegetsi bwa RDC ari mu marira

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa Christian Malanga ukomeje kugaragaza imbamutima zawo nyuma y’igitero yagaragaje ko yari ayoboye cyagerageje ‘guhungabanya inzego z’ubutegetsi’ za Congo ku cyumweru, aho yerekanye umuhungu we Marcel Malanga bari kumwe muri icyo gitero.

Sponsored Ad

Brittney Sawyer nyina wa Marcel Malanga, yatangaje kuri Facebook ubutumwa bw’uko ababajwe n’abarimo kumwoherereza amashusho y’umuhungu we.

Igisirikare cya DR Congo cyatangaje ko Christian Malanga yishwe arasiwe ku biro by’umukuru w’igihugu nyuma yo kwanga gufatwa n’inzego z’umutekano.

Marcel Malanga we ari mu bantu bagera kuri 50 bafashwe n’igisirikare, barimo abanyamerika batatu, n’umunyecongo umwe ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, nk’uko umuvugizi w’igisirikare Brig Gen Sylavin Ekenge yabitangaje.

Amakuru avuga ko aba bafatiwe ku ruzi Congo i Kinshasa bakuyemo imyambaro ya gisirikare bari bambaye, bashaka kwambuka uruzi ngo basohoke muri DR Congo.

Amashusho atandukanye agaragaza Marcel Malanga hamwe n’umwe mu banyamerika hamwe n’abandi bafashwe n’abasirikare babakuye ahameze nko mu gishanga.

Aba barashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi mu gitero bakoze mu rukerera rwo ku cyumweru, igitero Christian Malanga yacishije ‘Live’ kirimo kuba kuri ‘page’ ye ya Facebook ubwo bari bafashe ibiro bya perezida wa DR Congo i Kinshasa.

Brittney Sawyer, umunyamerika ufitanye abana – barimo Marcel - na Christian Malanga, yanditse ati: “Uyu yari umuhungu utazi ibyo arimo wakurikiye se.”

Yongeraho ati: “Ndananiwe cyane kubera amashusho arimo gutangazwa hose n’ayo barimo kunyoherereza. Imana izabitaho mwa bantu mwe!...”

Amashusho yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyamaga mbere, agaragaza Christian Malanga wari warabonye ubwenegihugu bwa Amerika, yigisha umuhungu we Marcel Malanga gukoresha imbunda kuva akiri muto.

Marcel Malanga, umunyamerika w’imyaka 21, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri DR Congo, yagiye agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko afata se nk’ikitegererezo, ndetse hamwe kuri Instagram yavuze ko "ategereje cyane guhindura isi" ari kumwe na se.

Marcel yagaragaye ari kumwe na se mu gitero cyo ku cyumweru nijoro. We na bagenzi be bafashwe ntibaragezwa imbere y’ubucamanza ngo bavuge ku byaha baregwa.

Lucy Tamlyn, Ambasaderi wa Amerika i Kinshasa, yatangaje ko yatunguwe n’amakuru ko hari Abanyamerika baba baragize uruhare muri uko kugerageza guhirika ubutegetsi.

Yanditse kuri X (yahoze ari Twitter) ati: “Mwizere ko tuzafatanya n’abategetsi ba DR Congo ibishoboka byose mu iperereza ryabo kuri ibi byaha no kubiryoza umunyamerika wese wabigizemo uruhare”.

Kugeza ubu ariko Abanyecongo barakibaza ibibazo bitarabonerwa ibisubizo kuri iryo tsinda rya Christian Malanga n’ibyo ryakoze.

Ibyo bibazo birimo uko ryabashije gutegura iki gikorwa mu murwa mukuru, gutera urugo rwa Vital Kamerhe mu gace karindwa cyane ka Kinshasa hagashira isaha ataratabarwa, no gutera ibiro by’umukuru w’igihugu biri muri 1,2km uvuye kwa Vital Kamerhe – nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga, bakabifata bitabagoye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa