skol
fortebet

Umuhanzi Kizz Daniel yahishuye ingeso mbi eshatu yanga cyane

Yanditswe: Friday 17, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizz Daniel yahishuriye abakunzi be ingeso mbi eshatu yanga cyane zirimo iyatangaje benshi yo gukunda gusambana kuko benshi bibwira ko abahanzi babikunda.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Nigeria no muri afurika muri rusange, yaganiriye n’abakunzi be kuri X kuri uyu wa 16 Gicurasi, asubiza ibibazo bamubazaga.

Kimwe mu bibazo yabajijwe ni ingeso mbi eshatu yanga kurusha izindi.

Asubiza, uyu muririmbyi yavuze ko mu byo yanga harimo kunywa inzoga nyinshi ugasinda, Kunywa itabi no gusambana.

Iki gisubizo yagitanze nyuma y’uko hari umufana wamubwiye ko nta ngeso mbi afite amusubiza ko nta muntu wo ku isi w’umutagatifu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa