skol
fortebet

Umugi wa Goma M23 yahize gufata warashweho igisasu

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka i Goma aravuga ko kuri uyu wa Gatanu muri uyu mujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru harashwe igisasu.

Sponsored Ad

Ni igisasu cyarashwe mu gace ka Mugunga ahasanzwe hari inkambi y’impunzi z’abanye-Congo zavuye mu byabo.

Amakuru avuga ko Hari ababa bakomeretse n’abishwe n’icyo gisasu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ababa barashe icyo gisasu.

Icyakora kuva mu mpera z’umwaka ushize Goma yagiye iraswamo ibisasu ahanini byabaga biturutse muri Teritwari ya Masisi, ahamaze igihe habera imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Ni imirwano yongeye kubura muri iki cyumweru ndetse isiga M23 yongeye uduce turimo aka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ku two ugenzura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa