skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwa ICC burasaba inyandiko zo guta muri yombi Netanyahu

Yanditswe: Monday 20, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha,ICC, burasaba impapuro zo guta muri yombi umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar, na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu,kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byabaye mu bitero byibasiye Isiraheli ndetse n’intambara yakurikiyeho muri Gaza.

Sponsored Ad

Ibi umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko, Karim Khan yabitangarije umunyamakuru wa CNN Christiane Amanpour mu kiganiro cyihariye bagiranye kuri uyu wa mbere.

Khan yavuze ko ubushinjacyaha bwa ICC bashaka impapuro zo gufunga kandi minisitiri w’ingabo wa Isiraheli Yoav Gallant, ndetse n’abandi bayobozi babiri bakomeye ba Hamas - Mohammed Diab Ibrahim al-Masri, umuyobozi wa Brigade ya Al Qassem uzwi cyane ku izina rya Mohammed Deif, na Ismail Haniyeh, umuyobozi wa politiki wa Hamas .

Ni ubwa mbere ubushinjacyaha bwa ICC bugaragaje ko bushaka guta muri yombi abanyapolitiki bo muri Isiraheli,by’umwihariko b’inshuti magara z’Amerika.

Iki cyemezo gishyira Netanyahu hamwe na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, uwo ICC yatanze impapuro zo kumuta muri yombi kubera intambara yashoye kuri Ukraine.

Itsinda ry’abacamanza ba ICC rizasuzuma ko ibimenyetso Khan yatanze niba aribyo babone gutanga impapuro zo guta muri yombi Netanyahu na bariya bandi.

Khan yavuze ko ibyaha barega Sinwar, Haniyeh na al-Masri harimo “kurimbura, ubwicanyi, gufata bugwate, gufata ku ngufu no gusambanya umuntu muri gereza.”

Khan yabwiye Amanpour ati: "Isi yashegeshwe ku ya 7 Ukwakira ubwo abantu bavanywaga mu byumba byabo, mu ngo zabo, muri kibbutzim zitandukanye muri Isiraheli." Yongeyeho ati: "abantu bababaye cyane."

Khan yabwiye Amanpour ko ibirego Netanyahu na Gallant bashinjwa birimo “guteza itsemba ry’abantu, guteza inzara nk’uburyo bw’intambara, harimo kwibasira nkana abasivili mu makimbirane no kubuza abantu kubona imfashanyo.”

Ubwo mu kwezi gushize hamenyekanaga amakuru avuga ko umushinjacyaha mukuru wa ICC yatekerezaga kuri iki gikorwa cyo kumufunga, Netanyahu yavuze ko impapuro zose za ICC zo guta muri yombi guverinoma nkuru ya Isiraheli ndetse n’abayobozi bakuru mu gisirikare “byaba ari ugukabya” kandi ko Isiraheli “ifite ubutabera bwigenga bwakora iperereza ku barenze ku mategeko. ”

Abajijwe na Amanpour ku magambo yatanzwe na Netanyahu, Khan yagize ati: “Nta muntu uri hejuru y’amategeko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa