skol
fortebet

Abakinnyi ba Man City baraye mu kabari bamwe agasembuye karabatamaza AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kwegukana Igikombe cya Premier League ku nshuro ya kane bikurikiranya, abakinnyi ba Manchester City barasohotse bajya kwishima, bataha mu rukerera bamwe bigaragara ko manyinya yabagezemo.

Sponsored Ad

Jack Grealish yasaga nk’aho yagize ijoro atazibagirwa kuko yafashijwe gusohoka mu kabari saa kumi n’imwe za mu gitondo nyuma y’uko we na bagenzi be bafashije Manchester City kwegukana igikombe.

Grealish, ufite imyaka 28, azwiho gukunda umusemburo cyane,ndetse yibukwa na benshi kubera ukuntu umwaka ushize ubwo batwaraga UEFA Champions League akanywa cyane bikarangira bamutwaye mu kagare k’abamugaye

Benshi mu bakinnyi bari kumwe n’abagore babo muri iki kirori cyo kwishimira iki gikombe, aho umugore wa De Bruyne yanyuze benshi yambaye ikanzu itukura ndetse n’uwa Phil Foden yitabiriye nubwo atwite inda nkuru.

Abakinnyi barimo De Bruyne,Haaland,Grealish na Rodri basohotse bishyingikiriza ibikuta kubera ingaruka z’umusemburo.

Bamwe basohotse babarandase kuko batashoboraga kwigenza kubera ingaruka z’umusemburo mwinshi bafashe.

De Bruyne yagaragaye yifashe ku mutwe atashye ubwo bari bamaze guhamya agasembuye.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa