skol
fortebet

"Ingabo zacu zikoresha ibitwaro by’ubumara ziryamiye amajanja”-Perezida Putin aburira Uburengerazuba bw’isi

Yanditswe: Friday 10, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Akarasisi ka gisirikare kitiriwe umunsi w’Intsinzi uyu mwaka yari itandukanye n’isanzwe imenyerewe mu Burusiya.

Sponsored Ad

Benshi bibajije ko ari ukubera igihe cy’ubukonje budasanzwe.

Hari abasirikare 9.000 bonyine muri ibi birori.Byari ibirori bikomeye,ariko mu myaka iri imbere,imibare yari hejuru cyane.

Nta ntwaro zerekanwe, uretse ubwoko bumwe gusa, ubu nabwo n’ikimodoka kitamenwa n’amasasu, cyo mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti, kizwi nka T-34.

Mu birori by’ejo, Vladimir Putin yaburiye Uburengerazuba. Yashyizeho n’ayandi magambo yo kuburira ko n’ibitwaro by’ubumara bidashobora gushyirwa ku ruhande.

Ati: “Uburusiya buzakora ibishoboka byose kugira ngo ntihaduke intambara y’isi yose. Ariko, ntituzigera twemerera uwo ari we wese kudutera ubwoba. Ingabo zacu zikoresha ibitwaro by’ubumara ziryamiye amajanja”.

Ku butegetsi bwa Vladimir Putin, umunsi w’Intsinzi ni umunsi mukuru ku Burusiya uhuza bose.

Uretse kwibuka intsinzi y’Abasoviyeti ku ba Nazi b’Ubudage, ni akanya ko kwibuka abaturage b’abasoviyeti barenga miliyoni 27 bishwe muri iyo ntambara yiswe Intambara nkuru yo kurwanira uburenganzira bw’igihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa