skol
fortebet

Indirimbo "Joromi"nayanditse ntabipanze mfite umujinya -Simi

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Simi ukunzwe na benshi yatangaje ko indirimbo ye Joromi nubwo yakunzwe ku rwego rwo hejuru yayanditse yarakaye yumva afite umujinya, kuko bayimwandikishije atari yabipanze ariko akabikora kuko ari akazi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na CNN, Simi yahishuye ko atigeze yishimira kwandika indirimbo ye yakunzwe na benshi ‘Joromi’ iri kuri album ye yise Simisola yagiye hanze mu mwaka wa 2017, ariko yagombaga kuyandika kuko ari yo yari iya nyuma kuri album kandi ko cyari cyo gihe ntarengwa cyo kuyandika.

Simi avuga ko ajya kuyandika yumvaga ko indirimbo zose yazirangije, abona ikipe ye bakoranaga imwoherereje injyana ngo akoremo indirimbo, icyo gihe kuko yumvaga ko yasoje byamusabye imbaraga zidasanzwe. Kuko iyo njyana atari yigeze ayikunda byatumye ayandikaho indirimbo zigera kuri eshanu zose nta nimwe birahura ariko ku bw’amahirwe haza kuvamo Joromi.

Yagize ati:“Joromi ni yo yari indirimbo ya nyuma. Numvaga ko nasoje. Banyoherereje injyana kandi nari meze nk’uwamaze kwandika. Nanditse nk’indirimbo eshanu zitandukanye kuri iyo njyana ntigeze nkunda nyuma haza kuvamo Joromi.”

Akomeza avuga ko ajya kuyandika nta gitekerezo na kimwe yari afite yaheraho yandika iyi ndirimbo gusa byabaye ngombwa ko abyishakamo kugira ngo kugira ngo indirimbo yandikwe gusa muri uwo mujinya yari afite n’uburakari yabibyajemo indirimbo idasanzwe.

Joromi yagiye hanze mu mwaka wa 2017 ikundwa n’abatari bacye ndetse kugeza n’ubu hari abumva yahora mu matwi yabo. Ibi si Simi wenyine byabayeho kuko usanga abahanzi benshi batangira ubuhamya indirimbo bakoze mu buryo busa n’ubutangaje ari zo zagiye zigakundwa cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa