skol
fortebet

Abakunzi ba Rayvanny bamusabye gukoresha umunyarwandakazi kubera impamvu itangaje

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uburanga bw’umukobwa wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo MI AMOR ya Rayvanny na Gerilson Insrael bukomeje kuvugisha benshi.Ni indirimbo imaze umunsi umwe isohotse ikaba imaze kurebwa inshuro zitari nke.

Sponsored Ad

Rayvanny anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze yatangaje ko umukobwa bakoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Mi Amor’ ufite uburanga budasanzwe ari uwo mu gihugu cya Ethiopia ahita aboneraho umwanya wo kubaza abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga Nkoranyambaga ze ikindi gihugu yazukuramo umukobwa akoresha mu mashusho akurikira.

Yagize ati:”Mwakoze Ethiopia kuri uyu mukobwa [Video Vixen], nashyize mu ndirimbo yanjye. Andi mashusho akurikira tujye mu kihe Gihugu cyangwa tugaruke iwacu”.Nyuma y’ubu butumwa bwaherekejwe n’amafoto ateye amabengeza benshi bagaragaje uko biyumva abarimo uwitwa Gifted G Amon amusaba kuza mu Rwanda ati:”Tujye mu Rwanda”.

Ubusanzwe Rayvanny asanzwe ahogoza abagore ndetse amaze kumenyekana nk’umuhanzi utajya yisondeka ku byerekeye abakobwa akoresha mu mashusho agafatwa nk’umuhanzi wa Mbere muri Afurika uhitamo neza uburanga bw’umukobwa ugaragara mu mashusho ye bisanzuranaho.

Byakomeje kwigaragaza mu ndirimbo zitandukanye zirimo ; I love you’ n’izindi zitandukanye. Benshi banyuze ku butumwa bwe bagaragaje ko bifuza ko yaza mu Rwanda kureba abakobwa beza , bamwereka Kenya n’ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa