skol
fortebet

Abababajwe n’urugomo rwakorewe abafana n’abasifuzi kuri Stade Amahoro Rayon Sports yakiriye APR FC barasaba FERWAFA kugira icyo ikora [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Apr 2019

Sponsored Ad

Mu mukino w’ishyiraniro wabaye kuwa Gatandatu taliki ya 20 Mata 2019,bamwe mu bafana bagaragaye barwana nyuma y’aho Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC igitego 1-0 ndetse n’abakinnyi ba APR FC bagaragaye bari gushaka gukubita abasifuzi.

Sponsored Ad

Kubera ubu bushyamirane bwabereye muri stade nyuma y’uyu mukino bamwe mu bafana baganiriye n’umuryango batangaje ko uru rugomo rugomba gucika ndetse basaba FERWAFA kugira ibihano yafatira amakipe yombi.

Uretse aba bafana barwanye nyuma y’umukino,abakunzi ba ruhago baganiriye n’Umuryango bawutangarije ko bababajwe n’ibikorwa by’abakinnyi ba APR FC bashatse kwendereza abasifuzi,bamwe babatunga intoki,abandi barabatuka cyane.

Aka gasuzuguro gakabije kakorewe aba basifuzi bakomeye mu Rwanda kabababaje bamwe mu bakunzi ba ruhago bakunda umupira ndetse basaba ko FERWAFA yashyiraho ubundi buryo bwarengera umusifuzi igihe cyose asagarariwe mu buryo bunyuranye nko kumutunga intoki,kumutuka byo kumwandagaza mu buryo ubwo aribwo bwose bikozwe n’abafana ndetse n’abakinnyi.

Nubwo muri uyu mukino ikipe ya APR FC yagaragaje kutishimira imisifurire,amashusho yagiye hanze yagaragaje ko ibyemezo bikomeye abasifuzi bafashe birimo coup Franc yahawe Muhadjiri ku munota wa 80 benshi bavuga ko ari penaliti ndetse na penaliti yo ku munota wa nyuma yahawe Rayon Sports byari bikwiriye.

Benshi bemeje ko ibi bintu abakinnyi bo mu Rwanda bakora byo kwirunda ku musifuzi igihe cyose afashe icyemezo,bakamutunga intoki,abandi bakamutuka ibitutsi biremereye nibikomeza, abasifuzi bazatakaza umuco w’ubunyangamugayo mu rwego rwo kwirinda kwiteranya.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko hari umuntu wari wambaye imyenda y’umukara washatse gukubitira abasifuzi mu rwambariro nyuma y’umukino wo kuwa Gatandatu,abashinzwe umutekano barahagoboka.

Nyuma y’ifirimbi ya nyuma,umukinnyi wa APR FC,Imran Nshimiyimana yasatiriye umusifuzi n’uburakari bwinshi cyane, amutunga urutoki,umuvugizi wa FERWAFA,Bonnie Mugabe arahagoboka.

Abasifuzi b’u Rwanda bamwe basifura uyu mukino w’ishyiraniro bafite ubwoba kubera amagambo mabi babwirwa n’abakinnyi b’aya makipe bakunda kuburana n’amafuti mu rwego rwo kwereka abafana babo ko barenganye nyamara nabo ubwabo bazi neza ko bari mu makosa.

Muri RDC niho abasifuzi bajya mu kibuga nta kirengera bafite,agasifura umukino ameze nk’utunzwe imbunda, yawurangiza akiruka amasigamana agana mu rwambariro.

Uru rugomo rwakorewe abasifuzi kuwa Gatandatu rwatumye abakunzi ba ruhago batashatse ko amazina yabo atangazwa basaba FERWAFA kongera gushyiraho amategeko atuma abasifuzi batekana ndetse n’abafana bagaragayeho ikinyabupfura gike bagahanwa by’intangarugero n’amakipe yabo dasigaye.








Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • Aba basifuzi barambabaje nanubu sinzi uko bizamvamo .Mukuri FERWAFA nifatire hafi kuko byazakwangiza ruhago mu Rwanda.Ikindi nisabira amafan cleb mwegere abanyamuryango banyu kuko abakora urugomo ashobora kuba ari ababihishamo

    uwo muntu wari wambaye imyenda y’umukara wasagariye abasifuzi mu rwambariro,hatangwe amakuru amenyekana ahanwe, ntawe uri hejuru y’amategeko hano mu Rda.

    ariko nabo bajye basifura bareke kwihindura abakinnyi, ngohatsinde uwabigenewe ahogutsinda uwabikoreye.

    Ariko nabo bage bareka kuboma kuko nibyo bizana amahane

    video zose zirikwerekana ko abasifuzi basifuye neza100%, ahubwo bakwiye ishimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa