skol
fortebet

Abafana ba Arsenal barwaniye muri gari ya moshi karahava nyuma yo kunyagirwa na Chelsea

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

Abafana babiri b’ikipe ya Arsenal baraye barwaniye mu I gari ya moshi mu nzira y’ahitwa Piccadilly ubwo bari bamaze kureba umukino wa nyuma wa UEFA Europa League, ikipe yabo yanyagiwemo na Chelsea FC ibitego 4-1.

Sponsored Ad

Aba bafana bari muri iyi gari ya moshi ica mu mihanda yo munsi y’ubutaka mu mujyi wa London,baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho bafashwe bari kurwana mu ijoro ryakeye nyuma yo gutsindwa na Chelsea ibitego 4-1.

Umufana umwe wari wambaye ikoti ry’icyatsi wari wicaye hagati ya bagenzi be bari bambaye imipira y’umutuku,yasimbukiye mugenzi we niko kumukubita igipfunsi nawe aba yamusumiriye imigeri n’amakofi bivuza ubuhuha.

Aba basore bakomeje gutukana buri umwe abwira mugenzi we ati ngwino duhangane kugeza ubwo bagenzi babo babashije kubunga bareka kurwana.

Nkuko aya mashusho abigaragaza,aba bafana bari bafitiye umujinya ikipe yabo,bagiye impaka bararakazanya byatumye bafatana amashati.

ubwo aba basore barwanaga,bamwe mu bantu bari bicaranye nabo bahunze bajya kure babaha rugari bakozanyaho karahava.




Abafana ba Arsenal barwanye karahava nyuma yo gutenguhwa n’ikipe yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa