skol
fortebet

Abafana ba Arsenal bashimishijwe n’ibyo Umuyobozi wa Lyon yatangaje

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Nyakanga nibwo abafana ba Arsenal baramukanye akanyamuneza ku mbuga nkoranyambaga zabo nyuma yo kumva ibyatangajwe ni umuyobozi w’ikipe ya Lyon Jean Michel Aulas ikinamo rutahizamu Alexandre Lacazette wifuzwa cyane n’ikipe ya Arsenal.
Iyi kipe yo mu Bwongereza imaze iminsi ishaka uyu musore aho umutoza Wenger aherutse gutangaza ko bazakora ibishoboka byose bakamubona gusa kugeza ubu birasa n’ aho uyu mukinnyi araza kuba yasinyiye iyi kipe mu minsi 2 iri imbere. (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Nyakanga nibwo abafana ba Arsenal baramukanye akanyamuneza ku mbuga nkoranyambaga zabo nyuma yo kumva ibyatangajwe ni umuyobozi w’ikipe ya Lyon Jean Michel Aulas ikinamo rutahizamu Alexandre Lacazette wifuzwa cyane n’ikipe ya Arsenal.

Iyi kipe yo mu Bwongereza imaze iminsi ishaka uyu musore aho umutoza Wenger aherutse gutangaza ko bazakora ibishoboka byose bakamubona gusa kugeza ubu birasa n’ aho uyu mukinnyi araza kuba yasinyiye iyi kipe mu minsi 2 iri imbere.

Mu kiganiro Umuyobozi wa Lyon yagiranye n’ikinyamakuru Le progress dukesha iyi nkuru yagitangarije ko uyu musore ari hafi yo kwerekeza muri Arsenal ndetse ko mu minsi 2 cyangwa 3 araba atakibarizwa mu bakinnyi Lyon itunze.

Yagize ati “Ikiguzi cya Lacazette kiri hagati ya Miliyoni 39 na miliyoni 43,8 z’amapawundi kandi twamaze kwemeranya na Arsenal.Yego ni agahigo gashya kagiye gukorwa hagati yacu na Arsenal gusa ntabwo ari amafaranga menshi ku mukinnyi wakuriye mu ikipe yacu.”

Uyu mugabo yahakanye amakuru yavugaga ko uyu musore yageze I London gukora ikizamini cy’ubuzima gusa yemeza ko ibyo kwerekeza mu ikipe ya Arsenal kuri uyu musore bizamenyekana mu minsi 2 iri imbere.

Lacazette w’imyaka 26 amaze guhamagarwa inshuro 11 mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa mu gihe amaze gukinira ikipe ya Lyon imikino 275 ayitsindira ibitego 12.Umwaka ushize yatsinze ibitego 37 mu mikino 45.Nagurwa miliyoni 44 z’amapawundi nk’uko biri kuvugwa n’ibitangazamakuru byo mu Bwongereza araba aciye agahigo k’umukinnyi uguzwe amafaranga menshi muri Arsenal aho uwaherukaga kugura amafaranga menshi ari Mesut Ozil mu mwaka wa 2013 ubwo yazaga muri iyi kipe avuye muri Real Madrid kuri miliyoni 42 n’ibihumbi 500 by’amapawundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa