Kigali

Abafana ba Arsenal batutse cyane rutahizamu Aubameyang ubwo yari atashye iwe

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 October 2019 Yasuwe: 4566

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari atashye mu rugo ku cyumweru nyuma y’umukino Arsenal FC yanganyijemo na Crystal Palace ibitego 2-2,ahura n’abafana bayo baramutuka cyane.



Pierre-Emerick Aubameyang yibasiwe n’aba bafana ubwo yahagararaga mu muhanda kubera akajagari kari mu muhanda wa London wari wuzuyemo imodoka nyinshi.

Aba bafana ba Arsenal begereye Aubameyang bamubwira ko bishyura ibihumbi bibiri by’amapawundi buri mwaka ku itike yo kwinjira kuri stade ariko bareba umukino w’umwanda.

Umwe yegereye Aubameyang yagize ati “Ibihumbi 2 by’amapawundi ku mwaka ariko tukareba umwanda.”

Akimara kubwira uyu rutahizamu yahise amutuka igitutsi kibi cyane ku babyeyi.

Undi yagize ati “Abantu bishyura 1800 cy’amapawundi ku itike y’umwaka…Nibo babashyigikira.”

Abafana ba Arsenal bafite agahinda kenshi kubera umusaruro mubi wa Unai Emery ndetse na Granit Xhaka uherutse kubatuka ku babyeyi ku cyumweru ubwo bamukomeraga bamuziza kwitwara nabi.

Amashusho y’aba bafana bari kwibasira Aubameyang yakwirakwije mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu mukinnyi yari atashye mu rugo iwe atwaye imodoka ye ihenze cyane ya chrome Lamborghini Aventador.



Abafana ba Arsenal bahohoteye Aubameyang

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakinnyi ba Juventus basabye Cristiano Ronaldo ikintu gikomeye nyuma yo...

Abakinnyi ba Juventus bababajwe cyane n’imyitwarire mibi ya Cristiano...
12 November 2019 Yasuwe: 1175 0

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yageze muri Mozambique[AMAFOTO]

Abakinnyi 22 b’ikipe yigihugu Amavubi bahagurutse i Kigali mu rukerera rwo...
12 November 2019 Yasuwe: 844 0

Munyaneza Didier yatangiranye imbaraga zidasanzwe Tour du Senegal ahita...

Umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe yitwaye neza mu gace ka...
12 November 2019 Yasuwe: 600 0

Cristiano Ronaldo ashobora kumara imyaka 2 adakina kubera amakosa akomeye...

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus,Cristiano Ronaldo ari mu mazi abira kubera...
11 November 2019 Yasuwe: 5801 0

Umunyarwanda yegukanye umwanya wa 2 muri Marathon yaberaga mu...

Umunyarwanda Muhitira Felicien bakunzwe kwita ‘Magare’ ukina imikino...
11 November 2019 Yasuwe: 1866 0

Lacazette yatangaje impamvu ikomeye iri gutuma Arsenal itsindwa...

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal,Alexandre Lacazette yatangaje ko impamvu iri...
11 November 2019 Yasuwe: 3942 0