skol
fortebet

Abafana ba Chelsea batangiye gutuka Conte kubera ibyo Batshuayi yakoreye Dortmund

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Benshi mu bafana b’ikipe ya Chelsea batangiye kwibasira umutoza Antonio Conte kubera ukuntu Michy Batshuayi aherutse kurekura akerekeza mu ikipe ya Borussia Dortmund yaraye yitwaye ubwo yatsindaga ibitego 2 agatanga umupira wavuyemo igitego cy’intsinzi mu mukino we wa mbere muri iyi kipe. Antonio Conte yarekuye uyu rutahizamu azana Olivier Giroud wakiniraga Arsenal,ibintu byababaje abafana ba Chelsea cyane kuko uyu Giroud nta mwanya yari akibona muri Arsenal ndetse mu myaka yari ayimazemo (...)

Sponsored Ad

Benshi mu bafana b’ikipe ya Chelsea batangiye kwibasira umutoza Antonio Conte kubera ukuntu Michy Batshuayi aherutse kurekura akerekeza mu ikipe ya Borussia Dortmund yaraye yitwaye ubwo yatsindaga ibitego 2 agatanga umupira wavuyemo igitego cy’intsinzi mu mukino we wa mbere muri iyi kipe.

Antonio Conte yarekuye uyu rutahizamu azana Olivier Giroud wakiniraga Arsenal,ibintu byababaje abafana ba Chelsea cyane kuko uyu Giroud nta mwanya yari akibona muri Arsenal ndetse mu myaka yari ayimazemo ntiyishimiwe n’abafana bayo.

Benshi mu bafana ba Chelsea babinyujije ku mbuga zabo za twitter,baraye batuka uyu Conte bamubwira ko atazi gukinisha abakinnyi ariyo mpamvu yarekuye Batshuayi kandi ari umuhanga akazana Giroud uri munsi ye.

Batshuayi yari amaze umwaka n’igice muri Chelsea,yamuguze imukuye mu ikipe ya Olympique de Marseille gusa ntiyahiriwe muri iyi kipe kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina byatumye ahitamo kwerekeza muri Dortmund nk’intizanyo mu rwego rwo kureba ko yabona amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’Ububiligi izitabira imikino y’igikombe cy’isi.

Michy Batshuayi yatsinze ibitego 2 muri 3 kuri 2 batsinze FC Koln mu mukino we wa mbere muri Bundesliga aho yatanze umupira wavuyemo igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Andre Schurle nawe wakiniye Chelsea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa