skol
fortebet

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo gutsindwa na Manchester United

Yanditswe: Tuesday 19, Feb 2019

Sponsored Ad

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango rukomeye umtoza wabo Maurizio Sarri bamuririmbira ko atazi neza ibyo akora ndetse ko imikinire ye iciriritse ku buryo bukomeye.

Sponsored Ad

Abafana ba Chelsea FC barakajwe n’ukuntu Chelsea yasezerewe mu mikino ya FA Cup itsindiwe ku kibuga cyayo na Manchester United ibitego 2-0, byatumye baririmba indirimbo zo kwamagana uyu mutoza ukomeje gushora iyi kipe ku manga.

Mu ndirimbo z’aba bafana,higanjemo amagambo agira ati “Urirukanwa mu gitondo”,abandi bati “Mutugarurire Mouringo wacu.”

Bamwe mu bafana bakomeje bati “Ntabwo uzi ibyo ukora,umukino wawe nta kigenda.”

Ubwo aba bafana ba Chelsea bahaga urw’amenyo umutoza wabo,aba Manchester United nabo bamutije umurindi batuka Sarri karahava.

Biravugwa ko umutoza Sarri yahawe imikino 2 irimo uwa Tottenham n’uwa Manchester City kuri final ya Carabao,nayitsindwa azahita yirukanwa asimburwe na Zinedine Zidane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa