skol
fortebet

Abafana ba Fenerbahce bateye umutoza wa Beskitas ikintu mu mutwe umukino urasubikwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’igihugu cya Turkiya wahuzaga Beskitas na Fenerbahce wasubitswe kubera ko abafana ba Fenerbahce yari mu rugo bateye ikintu umutoza Senol Gunes wa Beskitas mu mutwe bituma ajyanwa kwa muganga.

Sponsored Ad

Uyu mukino uhuza ibigugu byo mu mugi wa Istanbul wahagaze ku munota wa 58 ubwo abafana ba Fenerbahce bateraga ikintu umutoza Gunes wa Beskitas yikubita hasi,byatumye ashyirwa muri Ambulance ajyanwa kwa muganga ndetse ashyirwaho ibipfuko.

Uyu mutoza yahise yikubita hasi ubwo bamuteraga ikintu mu mutwe, bitera ubwoba abo bari kumwe byatumye umusifuzi wari uyoboye uyu mukino afata umwanzuro wo gusubika umukino.

Uyu mukino wo kwishyura wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, wasubitswe amakipe yombi anganya 0-0,aho umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 gusa ikipe ya Beskitas yari yamaze guhabwa ikarita itukura yahawe Pepe.

Umutoza wungirije wa Beskitas witwa Erdinc Gultekin nawe yakubiswe n’abakinnyi ubwo berekezaga mu rwambariro ava amaraso menshi mu mason awe yajyanwe kwa muganga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa