skol
fortebet

Abafana ba Juventus bakoze agashya kubera kwishimira Cristiano Ronaldo [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu mukino wa gicuti Juventus yahuraga nabakinnyi bayo batarengeje imyaka 19,abafana batumye umusifuzi ahagarika umukino utarangiye kubera ko banze kuva mu kibuga buzura kuri iki cyamamare cyari kimaze gutsinda igitego.

Sponsored Ad

Ubwo Juventus yari imaze gutsinda ibitego 5-0 ndetse Cristiano Ronaldo amaze gutsinda igitego cye cya mbere muri iyi kipe byatumye abafana bamwuzuraho banga kuva mu kibuga bituma umusifuzi Gianluca Manganielli wasifuraga uyu mukino awurangiza hasigaye iminota 20.

Ronaldo yatsinze igitego ku munota wa 8,byatumye abafana ba Juventus bahita binjira mu kibuga bamwifotorezaho karahava,basohorwa n’abashinzwe umutekano gusa aba bafana byabanze mu nda ubwo umukino waburaga iminota 20 ngo urangire baragaruka, bituma umusifuzi ahagarika umukino.

Cristiano Ronaldo arakunzwe cyane mu Butaliyani kuko aho ageze imbaga y’abantu imwereka ko imukunze ikamwuzuraho ishaka ko ayisinyira.

Ronaldo ategerejwe muri weekend ubwo Juventus izatangira Serie A isura ikipe na Chievo Verona mu mujyi wa Verona.

Ibi bitego 5-0 bya Juventus byatsinzwe na Cristiano Ronaldo,Paulo Dybala atsinda 2,Claudio Marchisio atsinda kimwe n’ikindi aba bana bitsinze.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa