skol
fortebet

Abafana ba Liverpool bateye amacupa n’amabuye imodoka yari itwaye abakinnyi ba Manchester City[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, Apr 2018

Sponsored Ad

Mbere y’umukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League Liverpool yanyagiyemo Manchester City ibitego 3-0,abafana bo mu mugi wa Liverpool bafana iyi kipe bakoze igikorwa kigayitse batera amacupa y’inzoga n’amabuye imodoka yari izanye abakinnyi b’ikipe ya Manchester City kuri uyu mukino. Liverpool yanyagiye City ibitego 3-0
Benshi batekereje ko aba bafana bifuzaga gukomeretsa abakinnyi b’iyi kipe ya Manchester City n’umutoza wayo Pep Guardiola,gusa siko byagenze kuko imodoka zitwara (...)

Sponsored Ad

Mbere y’umukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League Liverpool yanyagiyemo Manchester City ibitego 3-0,abafana bo mu mugi wa Liverpool bafana iyi kipe bakoze igikorwa kigayitse batera amacupa y’inzoga n’amabuye imodoka yari izanye abakinnyi b’ikipe ya Manchester City kuri uyu mukino.

Liverpool yanyagiye City ibitego 3-0

Benshi batekereje ko aba bafana bifuzaga gukomeretsa abakinnyi b’iyi kipe ya Manchester City n’umutoza wayo Pep Guardiola,gusa siko byagenze kuko imodoka zitwara abakinnyi ziba zifite ibirahuri bikomeye cyane.

Ikipe ya Liverpool yahise ishira hanze itangazo ryo gusaba imbabazi ikipe ya Manchester City bahuye n’uru rugomo ndetse yemeza ko igiye gukora iperereza ku buryo abakoze aya mahano babiryozwa.

Nubwo nta muntu wakomeretse,biravugwa ko idirishya ry’imbere ndetse n’urugi umushoferi acamo asohoka byamenwe n’ibi bicupa n’amabuye abafana bateye kuri iyi modoka.

UEFA yatangaje ko igiye gukora iperereza kuri iki bikorwa kigayitse ndetse ishobora kuba yafatira ibihano ikipe ya Liverpool mu gihe byaba bigaragaye ko ari abafana bayo.

Manchester City itahiriwe n’umukino kuko yatsinzwe ibitego3-0 byose byinjiye mu gice cya mbere bitsinzwe na Salah,Oxylade Chamberlain na Sadio Mane,yategereje indi modoka yo kubacyura isimbura iyi yatatswe n’abafana.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa