Kigali

Abafana ba Manchester United barahiriye gukora imyigaragambyo ikomeye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 August 2018 Yasuwe: 1881

Abafana b’ikipe ya Manchester United bakodesheje indege yo kubafasha gukora imyigaragambyo yo kwamagana umuyobozi w’ikipe yabo Ed Woodward wabatengushye ntagurire Mourinho abakinnyi none ikipe yatangiye kugaragaza intege nke.

Nyuma yo gutsindwa na Brighton &Hove Albion ibitego 3-2 mu cyumweru gishize,abafana ba Manchester United batangiye guteranya amafaranga yo gukodesha indege yo kuzazenguruka ikibuga cya Old Trafford batanga ubutumwa bugira buti “ ’Ed Out – LUHG’ (Love United, Hate Glazers)”.

Abafana ba Manchester United barifuza ko umuyobozi w’ikipe Ed Woodward yakwegura

Aba bafana bariye karungu,barifuza ko mu ikipe yabo haba impinduka ndetse Ed Woodward yakwirukanwa kubera ko yanze gutanga amafaranga yo kugura abakinnyi bashya mu bwugarizi.

Abafana ba Manchester United barashaka ko iyi ndege yazanyura hejuru yikibuga cya Turf Moor cya Burnley mbere y’uko iyi kipe icakirana na Manchester United ku wa 02 Nzeri 2018.

Ni ubwa mbere abafana ba Manchester United bagaragaje ko bafitiye ubuyobozi bwabo uburakari kuko baherukaga gukodesha indege mu mwaka wa 2014 ubwo bashaka ko David Moyes yirukanwa.

Mourinho yavuze ko Ed yamutengushye

Ed Woodward yitwaye nabi ku isoko ryo kugura abakinnyi kuko yimye Jose Mourinho amafaranga nyuma yo gusuzuma agasanga miliyoni 400 Manchester United imaze gutanga ku bakinnyi kuva uyu munya Portugal ayigezemo zarabaye imfabusa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abajura 3 bafashwe bagiye kwiba mu rugo rw’ umuherwe David Beckham

Abagabo batatu bambaye masks bafashwe na camera za CCTV bari kugerageza...
22 October 2018 Yasuwe: 1061 0

Vidic wahoze ari kapiteni wa Manchester United yatangaje rutahizamu...

Myugariro Nemanja Vidic wabaye kapiteni wa Manchester United ubwo yatozwaga...
22 October 2018 Yasuwe: 1647 0

Perezida wa FC Barcelona yavuze byinshi ku byerekeye kugarura Neymar...

Umuyobozi wa FC Barcelona,Josep Maria Bartomeu yavuze ko nta gahunda bafite...
22 October 2018 Yasuwe: 1109 0

Bimenyimana Bonfils Caleb yihaye intego ikomeye muri uyu mwaka...

Rutahizamu wa Rayon Sports uhagaze neza cyane,Bimenyimana Bonfils Caleb...
22 October 2018 Yasuwe: 1494 0

Umwarimu yaciye umutwe umukunzi we wanze ko bashyingiranwa

Umwarimu witwa Shyngys Bekenov w’imyaka 26 ukomoka muri Kazakhstan,yakoze...
22 October 2018 Yasuwe: 674 0

Abatoza babiri bazavamo usimbura Julen Lopetegui muri Real Madrid bamaze...

Ikipe ya Real Madrid iri mu nzira zo kwirukana umutoza wayo Julen Lopetegui...
22 October 2018 Yasuwe: 1639 0