skol
fortebet

Abafana ba Manchester United bibasiriye Cristiano Ronaldo kubera ukuntu yishimiye igitego yabatsinze abereka uko yubatse umubiri[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

Abafana ba Manchester United bibasiriye bikomeye rutahizamu Cristiano Ronaldo ku mbuga nkoranyambaga wabatsinze igitego yarangiza akazamura umupira akerekana inda ye ni ukuntu yakoze umubiri.

Sponsored Ad

Aba bafana babwiye Cristiano Ronaldo ko kwishimira igitego muri buriya buryo ntacyo byamumariye kubera ko Mata yamweretse ko gukora umubiri ntacyo bimaze.

Uyu rutahizamu watsindiye Juventus igitego kimwe rukumbi mu mukino yatsinzwemo na Manchester United ibitego 2-1 ku wa Gatatu w’iki Cyumweru,yerekanye ku nda ye bibabaza bamwe mu bafana ba Manchester United yamuzamuye akiri umwana ikamugira icyamamare,baramutuka karahava.

Bamwe bagize bati “Juan Mata yeretse Ronaldo ko kubaka umubiri ntacyo bimaze.Ubanza nyuma y’umukino ,Ronaldo yari akiri kubara imirongo iri ku nda ye.Nizere ko atibagirwa kubara umwe muri yo.

Abandi bafana beretse Ronaldo amafoto Thierry Henry na Jose Mourinho bari kumuseka,abandi bamubwira andi magambo asesereza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa