Kigali

Abafana ba Nice babwiye umukinnyi wabakiniraga ko bazamwica

Imikino   Yanditswe na: 30 November 2017 Yasuwe: 384

Myugariro wakiniraga Nice umwaka ushize witwa Dalbert ukomoka muri Brazil, yatangaje ko abafana bayo bamubwiye ko bifuza kumuca amaguru ndetse abandi bamubwira ko bazamwica.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru France Football,yagitangarije ko mbere y’uko ava muri Nice yerekeza muri Inter Milan yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abafana b’iyi kipe bamubwira ko bazamuca amaguru ndetse abandi bamubwira ko bifuza kumwica.

Yagize ati “Mu maso yabo nabaye umugambanyi.Mbere y’uko mva muri Nice nerekeza muri Inter Milan, nakiriye ubutumwa bwinshi buntera ubwoba.Bavuze ko bifuza kuzansha amaguru,abandi bambwira ko bifuza kunyica.Boherereje umugore wanjye ubutumwa bwinshi bwo kumutera ubwoba.Natewe ubwoba n’umujinya wabo.”

Aya magambo yayabwiwe n’abafana ba Nice,nyuma yo guhatiriza iyi kipe kumureka akerekeza muri Inter Milan kandi yari umwe mu bakinnyi yagenderagaho mu mwaka w’imikino ushize aho basoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’Ubufaransa Ligue 1.

Dalbert yatangaje ko yagiye muri Inter Milan mu rwego rwo kuzamura urwego rwe cyane ko yifuza kuzakinira ikipe ya Brazil.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yakaniye kunyagirira Anse Reunion ku kibuga cyayo

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC n’umutoza wayo Jimmy Mulisa batangaje ko bagiye...
19 February 2018 Yasuwe: 695 0

Abakinnyi ba West Bromowich bashinjwa kwiba Taxi bashobora gufatirwa...

Abakinnyi 4 b’ikipe ya West Bromowich Albion yo mu cyiciro cya mbere mu...
19 February 2018 Yasuwe: 639 0

Minnaert wari witezwe muri Rayon Sports ntiyumvikanye n’ubuyobozi...

Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wari umaze iminsi avugwa ko agiye kugaruka mu...
19 February 2018 Yasuwe: 2987 0

Icyatumye Girubuntu wasezeye umukino w’amagare kubera amaguru atareshya...

Kuri uyu wa 18 Gashyantare, 2018 Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo...
19 February 2018 Yasuwe: 805 0

Nova Bayama yahagaritswe kubera imyitwarire mibi

Umukinnyi Nova Bayama ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports yahagaritswe...
19 February 2018 Yasuwe: 1088 0

Ishyamba si ryeru mu ikipe ya LLB imaze iminsi idakora imyitozo

Ikipe ya Lydia Ludic Academic yo mu Burundi iri kwitegura gucakirana na...
19 February 2018 Yasuwe: 1781 0