skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports bashatse guhohotera Minnaert polisi irahagoboka

Yanditswe: Wednesday 06, Jun 2018

Sponsored Ad

Abafana ba Rayon Sports bari bariye karungu bateze umutoza Ivan Minnaert ubwo yasohokaga kuri stade Amahoro amaze gutsindwa n’Amagaju ibitego 2-1,bashaka kumuhohotera ari nako bamuvugiriza induru polisi iratabara.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 n’Amagaju FC,abafama baa yon Sports ntibishimiye ibyavuye mu mukino,niko gutega umutoza wabo Ivan Minnaert bamuvugiriza induru ndetse bashaka kwegera imodoka ye,polisi y’u Rwanda irahagoboka.

Abafana bari bariye karungu

Uyu mutoza ushinjwa n’abafana gucamo abakinnyi ibice,akomeje kugaragaza umusaruro mubi muri shampiyona kuko imikino 2 ishize yagombaga gufasha Rayon Sports kuguma mu rugamba rwo gushaka igikombe yayitakaje ndetse igiye kurwana urugamba rutoroshye rwo kwiruka ku gikombe cy’Amahoro kugira ngo izabashe gusohoka umwaka utaha.

Ibyo gusagararira Minnaert byatangiye kare ubwo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Amagaju FC atsinze Rayon Sports ibitego 2-1, abafana ba Rayon Sports bavugirije induru umutoza Ivan Minnaert ubwo yinjiraga mu rwambariro.

Ubwo umukino wari hafi kurangira, abafana ba Rayon Sports bikusanyirije mu muryango ikipe yagombaga kwinjirira isubira mu rwambariro umukino urangiye babwira amagambo menshi Minnaert ko batamwifuza mu ikipe yabo ndetse ariwe wagize uruhare mu kubatesha igikombe akagiha APR FC.

Nyuma yo kuganira n’abanyamakuru,aba bafana bakomeje gukurikirana Minnaert ngo bamukomere ndetse bamwe bashakaga no kumwegera birangira Polisi y’igihugu ibirukanye.

Amafoto:Ruhagoyacu

Ibitekerezo

  • Nubundi muba mwigaragaje uko muri ntawabarenganya ndavuga abareyo kuva na kera ntasoni nimbere yabanyamahanga????mbega reyo???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa