skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports bashatse gusagararira Karekezi

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports ryashatse guhohotera umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier nyuma y’umukino yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0 polisi y’igihugu irahagoboka. Karekezi ntiyishimiwe muri Rayon Sports
Nyuma yo gutsindwa na APR FC,bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari bariye karungu bateze umutoza Karekezi Olivier ubwo yari avuye muri stade polisi y’igihugu iba hafi irabirukana.
Aba bafana batishimiye uko ikipe yabo yakinnye, babishinje Karekezi ndatse nubwo bateruye (...)

Sponsored Ad

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports ryashatse guhohotera umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier nyuma y’umukino yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0 polisi y’igihugu irahagoboka.

Karekezi ntiyishimiwe muri Rayon Sports

Nyuma yo gutsindwa na APR FC,bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari bariye karungu bateze umutoza Karekezi Olivier ubwo yari avuye muri stade polisi y’igihugu iba hafi irabirukana.

Aba bafana batishimiye uko ikipe yabo yakinnye, babishinje Karekezi ndatse nubwo bateruye ngo bvuge icyo bashakaga kuri uyu mutoza ubwo bamutegaga,amakuru ahari ni uko benshi mu bafana batishimiye uko ikipe iri gukina muri iyi minsi aho kubona igitego kuri Rayon Sports bisigaye ari ingorabahizi.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeye,ntibigaragaje ku munsi w’ejo,ubushake bwabo bwari hasi aho ku isonga hari rutahizamu Ismaila Diarra wasubiye inyuma bigaragarira buri wese na Kwizera Pierrot.

Ismaila Diarra ntakiri ku rwego rushimishije

Uyu mukino wa shampiyona utarabereye igihe wahuje APR FC na Rayon Sports ku munsi w’ejo,warangiye ikipe ya APR FC yongeye gutsinda uyu mukeba wayo w’ibihe byose ku nshuro ya kabiri yikurikiranya igitego 1-0, cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 27gusa Rayon Sports inanirwa kwishyura iki gitego kandi APR FC yarakinnye ari abakinnyi 10 mu minota 50 yose.

Ibitekerezo

  • Arikon aba rayon kuki mutanyuwa koko? ubu ejobundi karekezi ava i Burundi mwaramusingizaga none mutangiye gushaka kumsagarira? niyon mpmamvu mutajya mutera imbere. ubu sse ko JIMMY mumwaka washize yatsindwaga buri munsi ko batuje bakamuha umwanya agategura ubu siwe uri kubatsinda? ubu se ko Masudi mwamwirukanye muzanyurwa ryari? Mureke Karekezia tuze ntacyo atabahaye . uretse ko nabayobozi banyu bayivanga . muhe umwanya Karekezi ategure equipe. nari nsigaye nknda Rayon kubera Karekezi ariko ndumva nabarakariye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa