skol
fortebet

Abafana ba Real Madrid batangiye kwibasira Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2018

Sponsored Ad

Babinyujije ku mbuga zabo za twitter,abafana ba Real Madrid batangiye kwibasira umusore Cristiano Ronaldo kubera kubura ibitego muri iyi minsi kandi ariwe wari uhetse iyi kipe ndetse bamwe basabye Zinedine Zidane kumushyira ku ntebe y’abasimbura. Bya bihe...
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Mirror abitangaza,umwuka ni mubi mu bafana ba Real Madrid batuye muri Espagne kuko abari hafi y’ikipe batangiye kwandikira perezida wa Real Madrid Florentino Perez gushaka umusimbura we cyane ko (...)

Sponsored Ad

Babinyujije ku mbuga zabo za twitter,abafana ba Real Madrid batangiye kwibasira umusore Cristiano Ronaldo kubera kubura ibitego muri iyi minsi kandi ariwe wari uhetse iyi kipe ndetse bamwe basabye Zinedine Zidane kumushyira ku ntebe y’abasimbura.

Bya bihe...

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Mirror abitangaza,umwuka ni mubi mu bafana ba Real Madrid batuye muri Espagne kuko abari hafi y’ikipe batangiye kwandikira perezida wa Real Madrid Florentino Perez gushaka umusimbura we cyane ko nta cyizere atanga.

Nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo Real Madrid yatsindiwe mu rugo na Villareal igitego 1-0,benshi mu bafana bo hirya no hino babinyujije kuri Twitter,banenze uyu rutahizamu usigaye arihunga ndetse benshi bemeza ko ariwe mukinnyi witwaye nabi kurusha abandi muri uyu mukino.

Bamwe mu bafana ba Real madrid bagereranyije Ronaldo n’ikirura cyakutse amenyo

Mu butumwa butandukanye iki kinyamakuru cyasohoye,benshi bavuze ko Ronaldo ari hasi cyane ndetse hagomba gutekerezwa ku musimbura we aho bavuze ko yarangiye, bakananyuzamo bakamutuka.

Ronaldo wabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Villarel,yarase ibitego byinshi muri uyu mukino bituma icyizere cy’abafana ba Real Madrid kimuvaho dore ko kuri ubu irushwa na FC Barcelona amanota 16, ifite umukino kuri uyu munsi na Real Sociedad.

Real Madrid ikumbuye Ronaldo wa kera

Ronaldo afite ibitego 4 gusa muri shampiyona ya Espagne La Liga y’uyu mwaka ndetse benshi mu bafana ba Real Madrid bamaze kumutakariza icyizere kubera uburyo bukomeye asigaye abona imbere y’izamu bikarangira atabubyaje umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa