Kigali

Abafana ba Real Madrid buzuye stade ikiniraho baje kwakira kabuhariwe Eden Hazard[AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 June 2019 Yasuwe: 3057

Umukinnyi Eden Hazard yakiriwe nk’umwami mu ikipe ya Real Madrid kuko abafana barenga ibihumbi 50 binjiye muri stade Santiago Bernabeu baje kwakira uyu musore baguze mu ikipe ya Chelsea.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo uyu Mubiligi w’umuhanga cyane yageze I Madrid kwerekwa abafana no gukora ikizamini cy’ubuzima mu bitaro bya La Moraleja University Hospital cyagenze neza.

Eden Hazard yatangaje ko yakabije inzozi yarose akiri umwana zo gukinira Real Madrid ndetse yemeza ko yayijemo aje kureba uko yaba umukinnyi w’igihangange ku isi agatwara na Ballon d’Or.

Hazard yazengurutse iyi stade yari yuzuye abafana agenda abereka ubuhanga bwe mu gukina ruhago ari nako yabasuhuzaga bigera ubwo bamusaba gusoma ikirangantego cy’ikipe arabikora ndetse asubiramo ngo "Hala Madrid !".

Ubwo yari kuri Real Madrid TV Hazard yagize ati “Ntegerezanyije amatsiko umunsi nzambara uyu mwenda wa Real Madrid natangiye gukina.Ni inzozi gukina mu ikipe y’igihangange ya Real Madrid.”

Hazard waguzwe agera kuri miliyoni 150 z’amapawundi,yabaye umukinnyi wa 3 wa Real Madrid wakiriwe n’abafana benshi nyuma ya Cristiano Ronaldo na Kaka.Byitezwe ko azambara nimero 7 yambawe n’ibihangange muri iyi kipe.

Hazard yabaye umukinnyi wa 5 waguzwe na Real Madrid muri uyu mwaka nyuma ya Luka Jovic, Ferland Mendy, Eder Militao na Rodrygo.









Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Cameroon mu gushaka itike ya AFCON...

Ikipe y’igihugu Amavubi yisanze mu itsinda rya F hamwe na Cameroun, u Rwanda...
19 July 2019 Yasuwe: 240 0

AS Kigali yabonye umutoza mushya wo kuyobora abakinnyi b’ibihangange...

Ikipe ya AS Kigali iherutse gusinyisha abakinnyi bakomeye cyane barimo na...
18 July 2019 Yasuwe: 2472 0

Mu bakinnyi bandi ikipe ya Mukura yasinyishije harimo n’uwo APR FC...

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze gusinyisha...
18 July 2019 Yasuwe: 2161 0

Neymar Jr ari hafi kwerekeza mu ikipe ikomeye idakina muri LA...

Rutahizamu Neymar Jr wa PSG ukomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru,ashobora...
18 July 2019 Yasuwe: 2706 0

Petro Atletico de Luanda yatangaje Tuyisenge Jacques nk’umukinnyi wayo...

Hari hashize amezi menshi bivugwa ko rutahizamu w’Umunyarwanda Tuyisenge...
18 July 2019 Yasuwe: 2367 0

Akayabo APR FC yahawe kuri Hakizimana Muhadjiri kamenyekanye

Ikipe ya Emirates Club yo muri yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu [UAE]...
18 July 2019 Yasuwe: 5551 0