skol
fortebet

Abafana ba River Plate bateze imodoka yari itwaye abakinnyi ba Boca Juniors barabakomeretsa cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

Abafana ba River Plate bateze bisi yari itwaye abakinnyi ba mukeba wayo w’ibihe byose Boca Juniors barayangiza bikomeye ndetse bakomeretsa abakinnyi bikomeye byaviriyemo bamwe kujya kwa muganga,abandi bangirika amaso.

Sponsored Ad

Aba bafana bo muri Argentina bari bariye karungu,bateze iyi modoka ubwo bari bagiye guhura mu mukino wo kwishyura wa Final ya Copa Libertadores, bamenagura ibirahuri byayo ndetse batera abakinnyi insenda mu maso n’amabuye.

Ubwo barimo bangiza iyi modoka,ikirahuri cyamenetse cyinjira mu masho y’abakinnyi wa Boca Juniors barimo Pablo Perez na Gonzalo Lamardo bahita bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Polisi yahise ihagoboka itera abafana ibyuka biryana mu maso ku bw’amahirwe make n’abakinnyi ba Boca Juniors bibageraho bahita bajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Mu bakinnyi ba Boca Juniors bagizweho ingaruka n’ibi bitero by’abafana ba River Plate,harimo rutahizamu Carlos Tevez wamamaye mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester United na City.

Uyu mukino wahise usubikwa wimurirwa kuri iki cyumweru aho byitezwe ko hashobora kuba intambara hagati y’abafana b’amakipe yombi.

Mu minsi ishize,abafana ba Boca Juniors baherutse gukora agashya ibihumb 49 byitabira imyitozo yo kuri stade yabo byishyuye akayabo.

Ibirahuri 3 by bisi yari itwaye abakinnyi ba Boca Juniors byamenye abafana ba River Plate batera abakinnyi ba Boca Juniors amacupa barabakomeretsa.

Amashusho yagiye hanze yagaragaje abakinnyi ba Boca Juniors bari mu rwambariro bari kwitabwaho n’abaganga mu gihe abandi barimo bakorora abandi bari kuvirirana.

FIFA yategetse Boca Juniors gukina uyu mukino ku ngufu cyane ko batashakaga kuwukina ndetse ibabwira ko nabanga izabahagarika mu marushanwa atandukanye ibintu byababaje Tevez na bagenzi be kuko bavuze ko abakinnyi 3 babanza mu kibuga bakomeretse bikomeye.

Muri 2015 nabwo aya makipe yombi akomoka mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentina, yahuriye ku mukino wa nyuma wa Copa Libertadores,abafana ba Boca Juniors bamena urusenda mu maso aba River Plate bituma Boca iterwa mpaga.

Umukino ubanza wahuje aya makipe y’abakeba cyane warangiye anganya ibitego 2-2,uwo kwishyura ni kuri uyu munsi mu rukererera ndetse urakirwa na River Plate.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa