skol
fortebet

Abafana ba Senegal bavugirije induru umukinnyi wabo Sadio Mane asohoka mu kibuga ari kurira

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Sadio Mane ukinira Senegal na Liverpool yahuye n’uruva gusenya kubera gukomerwa n’abafana b’igihugu cye bamuziza ukuntu yitwaye nabi mu mukino baraye batsinzemo Equatorial Guinea igitego 1-0, bituma asohoka mu kibuga arira ubwo umukino wari urangiye.

Sponsored Ad

Sadio Mane yahushije uburyo bw’igitego bukomeye imbere y’izamu bituma abafana ba Senegal bamukomera cyane ndetse biramubabaza cyane,asohoka mu kibuga ari kurira ubwo umukino wari urangiye.

Nyuma yo guhusha ubu buryo bukomeye imbere y’izamu,Mane yavugirijwe induru n’abafana mpaka umukino urangiye ndetse nyuma y’aho umusifuzi avugije ifirimbi ya nyuma,Mane yahise aryama hasi ararira cyane biba ngombwa ko bagenzi be baza kumwihanganisha.

Mane yavugirijwe induru kubera ko atitwaye neza nka mugenzi we Mohamed Salah bakinana muri Liverpool ukomeje gutsindira Misiri ibitego byinshi.

Ibinyamakuru byo muri Senegal byavuze ko impamvu ikomeye yatumye Sadio Mane arira ayo kwarika atari uko abafana bamuvugirije induru ahubwo ni uko Mohamed Salah amurusha amahirwe ku ghembo cy’umukinnyi mwiza muri Africa bahanganiye.

Abanya Senegal ntibakunda Mane kubera ko nta kintu afasha ikipe y’igihugu ndetse benshi bavuze ko ku gihembo cy’umunya Africa mwiza gitangwa na BBC,bashyigikiye myugariro Kalidou Koulibaly.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa