Kigali

Abafana ba Sporting CP basanze abakinnyi n’abatoza babo mu myitozo barabakubita[AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 May 2018 Yasuwe: 1431

Ubwo ikipe ya Sporting Club de Portugal yari mu myitozo,yatunguwe na bamwe mu bafana bayo baje bitwaje inkoni n’imikandara bakubita abakinnyi n’abatoza babahora kwitwara nabi muri shampiyona bigatuma ikipe ibura amahirwe yo gukina imikino ya UEFA Champions League.

Mu cyumweru gishize nibwo shampiyona ya Portugal yashojwe ku mugaragaro ikipe ya Sporting CP irangiza ku mwanya wa 3,byababaje abafana bayo ndetse ab’indakoreka baza kuyisanga mu myitozo bayihata igiti karahava.

Rutahizamu Bas Dost yakomerekejwe n’abafana

Ibi byabaye ku munsi w’ejo ndetse byinshi mu bitangazamakuru byamagana iki gikorwa aho byagaragaje amafoto ya bamwe mu bakinnyi bakomerekeye muri iyi myivumbagatanyo y’abafana.

Abafana bari bambaye Mask bakubise abakinnyi n’abatoza

Umukinnyi Bas Dost yakomerekejwe ku mutwe n’aba bafana ndetse bakomeretsa umutoza wungirije Mario Monteiro n’umukinnyi witwa Raul Jose.

Sporting CP yitwaye nabi muri shampiyona y’uyu mwaka

Abafana bagera kuri 50 bari bambaye uduhishamasura (mask) nibo bivugwa ko bakubise abakinnyi babasanze ku kibuga cy’imyitozo kuri uyu wa kabiri.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ismaila Diarra yongeye gutsinda ibitego bitatu mu gihe APR FC yateye...

Mu mikino y’umunsi wa 29 ya shampiyona yabaye uyu munsi,ikipe ya Rayon...
24 June 2018 Yasuwe: 1245 0

Munyaneza Didier yegukanye shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare mu...

Umusore ukiri muto Munyaneza Didier yongeye gushimangira ko ashoboye ndetse...
24 June 2018 Yasuwe: 297 0

Mushiki wa Neymar yaguye igihumure muri stade ku mukino wahuje Brazil na...

Rafaella Beckran usanzwe ari mushiki wa rutahizamu wa PSG na Brazil Neymar...
24 June 2018 Yasuwe: 3738 0

Messi niwe uzapanga ikipe izahura na Nigeria nyuma yo guhagarika...

Ikipe ya Argentina iri kuvugwamo umwuka mubi watumye abakinnyi ba Argentina...
24 June 2018 Yasuwe: 2263 0

Abatoza ba Sweden n’ab’Ubudage barwanye karahava nyuma yo gutsindwa igitego...

Umutoza wa Sweden ndetse n’abungirije mu Budage barwanye karahava nyuma...
24 June 2018 Yasuwe: 2819 0

Kroos arokoye Ubudage bwari busezerewe rugikubita mu gikombe...

Umukinnyi Toni Kroos w’Ubudage agaruriye Ubudage icyizere cyo gukomeza mu...
23 June 2018 Yasuwe: 1403 0