skol
fortebet

Abafana ba Westham bihanangirijwe na polisi yo mu Bwongereza

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

• Abafana ba Westham bari guteshwa umutwe polisi ya Essex kugira ngo yinire mu bibazo by’ikipe yabo
• Westham Iri mu mazi abira kuko ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri

Sponsored Ad

Abafana b’ikipe ya Westham United bahawe gasopo na Police yo mu bwongereza kubera kubahamagara babasaba ko bakwivanga mu bibazo ikipe yabo ifite byo gutsindwa umusubirizo muri shampiyona.

Aba bapolisi babwiye aba bafana ko guhamagara umurongo wa 999 ari ugukora ubusa kuko Police ya Essex itazivanga mu bibazo by’iyi kipe kandi hari ubuyobozi bushinzwe kubikemura.

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter rwabo abapolisi bashinzwe kumva ibyifuzo ba Essex bihanangirije aba bafana ko nta bufasha bateze kubona ku bijyanye n’ikipe yabo.

Bagize bati “Guhamagara 999 kubera ko West ham yatsinzwe kandi muzi ko ibyo musaba bidashoboka ni ugupfusha umwanya ubusa.”

Abafana b’iyi kipe bariye karungu kubera gutsindwa cyane ndetse barifuza ko ubuyobozi bw’ikipe buhinduka kubera ko ikipe yabo iri gutsindwa umusubirizo ndetse n’umutoza mushya bazanye David Moyes batamubonamo ubushobozi bwo kurokora ikipe ya Westham ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu ikipe ya Westham iri mu murongo utukura,kuko iri ku mwanya wa 18 n’amanota n’amanota 10 mu mikino 12 imaze gukinwa muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa