Kigali

Abafana bakubise umupolisi nyuma y’umukino wahuje Musanze na Etincelles

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 May 2018 Yasuwe: 3659

Imvururu zavutse nyuma y’umukino w’umunsi wa 22 wa shampioya wahuje Etincelles FC na Musanze FC kuri stade Ubworoherane,zatumye bamwe mu bafana bakubita umupolisi ndetse batatu muri bo batawe muri yombi.

Musanze FC yari yakiriye umukino, yabonye igitego ku munota wa 89 cyatsinzwe na Mudeyi Suleyman,gihita cyishyurwa na Mugenzi Cedrick kuri coup-franc ,bituma abafana b’amakipe yombi bazabiranywa n’uburakari bararwana.

Aba bafana bari bariye karungu badukiriye umupolisi wari uje guhosha imvururu bamukubitisha agati kaba kari ahatererwa koluneri,byatunye abapolisi bagenzi be baza kumutabara bakubita abafana ndembo,barabatatanya barahunga, bata muri yombi abagera kuri 3 batangije izi mvururu, ndetse baraye kuri statio ya polisi ya Muhoza.

Nyuma y’umukino,abafana b’amakipe yombi biroshye mu kibuga batangira kujya impaka ku buryo ibitego byinjijwe ndetse buri umwe yigamba ku wundi ko amwibye birangira batanye mu mitwe.

Musanze FC yahise igira amanota 24 ku mwanya wa 10 mu gihe Etincelles yagize amanota 31 biyishyira ku mwanya wa gatanu.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Unai Emery yatangaje abakinnyi 2 azubakiraho umukino wa Arsenal batarimo...

Unai Emery waraye amenyekanye ko ariwe ugiye gusimbura Arsene Wenger muri...
22 May 2018 Yasuwe: 2499 0

APR FC na Rayon Sports zamenye italiki zizacakirana muri shampiyona

Mu nama yahuje umuyobozi wa FERWAFA n’abayobozi b’amakipe ku munsi...
22 May 2018 Yasuwe: 1654 0

Argentina yatangaje ikipe y’abakinnyi 23 izajyana mu Burusiya biganjemo...

Ikipe ya Argentina yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 23 yifuza ko...
22 May 2018 Yasuwe: 1392 0

Zlatan Ibrahimovic yahawe ikarita itukura ya mbere muri shampiyona y’Amerika...

Rutahizamu w’umunya Sweden ukinira ikipe ya LA Galaxy yabonye ikarita...
22 May 2018 Yasuwe: 814 0

Sanchez yatangaje impamvu yananiwe kwigaragaza mu ikipe ya Manchester...

Rutahizamu Alexis Sanchez yatangaje ko imikinire ya Jose Mourinho yamugoye...
22 May 2018 Yasuwe: 1796 0

Arsenal yamaze kubona umutoza mushya usimbura Arsene Wenger

Birangiye umunya Espagne w’imyaka 46 wari usanzwe atoza ikipe ya Paris Saint...
22 May 2018 Yasuwe: 3675 0