skol
fortebet

Abafana basaga 90 b’Ubwongereza bafungiwe mu Buholandi

Yanditswe: Saturday 24, Mar 2018

Sponsored Ad

Abafana b’Ubwongereza bazwiho kugira urugomo n’imyitwarire mibi,bitwaye nabi mu Buholandi ubwo ikipe y’igihugu cyabo yakinaga mu mukino wa gishuti n’Ubholandi birangira polisi y’iki gihugu ifunze abasaga 90. Abafana b’Ubwongereza bazwiho imyitwarire mibi
Aba bafana bateye amacupa abapolisi bo muri iki gihugu biba ngombwa ko birwanaho bafata abasaga 90 barabafunga.
Polisi yo mu mugi wa Amsterdam yatangaje ko yafunze Abongereza 90 kubera kwangiza umutekano ubwo bari baje gufana ikipe y’igihugu (...)

Sponsored Ad

Abafana b’Ubwongereza bazwiho kugira urugomo n’imyitwarire mibi,bitwaye nabi mu Buholandi ubwo ikipe y’igihugu cyabo yakinaga mu mukino wa gishuti n’Ubholandi birangira polisi y’iki gihugu ifunze abasaga 90.

Abafana b’Ubwongereza bazwiho imyitwarire mibi

Aba bafana bateye amacupa abapolisi bo muri iki gihugu biba ngombwa ko birwanaho bafata abasaga 90 barabafunga.

Polisi yo mu mugi wa Amsterdam yatangaje ko yafunze Abongereza 90 kubera kwangiza umutekano ubwo bari baje gufana ikipe y’igihugu yabo yatsinze Ubuholandi igitego 1-0 cyatsinzwe na Jesse Lingard.

Bagize bati “Twafunze abafana basaga 90 b’Abongereza kubera kwica umutekano.Bamwe twabafunze kubera gutera amacupa abakuru ba polisi.Nyuma yo gufunga aba bafana 90 umutekano wagarutse mu mugi.”

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryagiye rihagarika abafana ku bibuga kubera imyitwariremibi ndetse byitezwe ko rishobora guhagarika burundu ku bibuga bamwe muri aba bafana bagaragaje imyitwarire mibi mu Buholandi.

Imyitwarire mibi y’abongereza ikomeje gutera ubwoba benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi mbere y’igikombe cy’isi,cyane ko nibahura n’Abarusiya nabo batoroshye hashobora kumeneka amaraso menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa