skol
fortebet

Abafana bibasiriye Sergio Ramos nyuma yo kwandagazwa bikomeye na Nelson Semedo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

Myugariro Sergio Ramos yaraye yandagajwe bikomeye na myugariro wa FC Barcelona,Nelson Semedo ubwo yamucengaga agakururuka hasi akitura ku byapa by’inyuma y’izamu .

Sponsored Ad

Mu mukino ubanza wa ½ cya Copa del Rey,FC Barcelona yaraye inganyijemo na Real Madrid igitego 1-1,hagaragayemo agashya ubwo myugariro Ramos wa Real Madrid yahubutse ashaka kwambura umupira Nelson Semedo wa FC Barcelona,aramucenga yikubita hasi,anyerera yerekeza inyuma y’izamu byatumye abafana ba FC Barcelona bavuga ko yamuhaye itike yo kugenda akururuka akagera I Madrid.

Ku mbuga nkoranyambaga abakunzi ba ruhago bibasiriye Ramos bavuga ko Semedo yatumye agenda akururuka hasi agera I Madrid,abandi bavuga ko ashaje ndetse atagikwiriye gukinira ikipe nka Real Madrid.

Abandi bafana bavuze ko Semedo yatumye Ramos akubura ikibuga cya Camp Nou n’ikibuno cye mu gihe abandi batutse ibitutsi bikomeye uyu myugariro w’inararibonye.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa