Kigali

Abagore babiri bambitswe ubusa banogoshwa umusatsi wose nyuma yo gufatwa bari kwiba mu iduka

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 May 2019 Yasuwe: 3759

Abagore babiri bo mu gihugu cya Mexico bababaje benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo bafatwaga bari kwiba,bashyikirizwa rubanda rurabakubita cyane,rubogosha imisatsi ndetse bambikwa ubusa.

Aba bagore bafatiwe mu iduka ry’abandi mu mujyi witwa Tapachula mu ntara yitwa Chiapas barangije barakubitwa cyane,bogoshwa imisatsi yabo n’imikasi,banambikwa ubusa ku karubanda n’abacuruzi ndetse na bamwe mu baturage bari hafi aho.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje aba bagore bari kwamburwa imyenda n’abatuye muri uyu mujyi bari benshi cyane,nyuma yo kubafatira mu cyuho bari kwiba.

Abatuye mu gace ka Tapachula bavuze ko atari ubwa mbere aba bagore bibye muri aka gace ndetse bakundaga kwiba ntibafatwe ariko mu cyumweru gishize barafashwe barabahohotera cyane.

Ubwo aba bagore bari bamaze gukurwamo imyenda,bategetswe kugenda bakambakamba kugeza barenze muri uyu mujyi.

Ibinyamakuru byo muri Mexico byatangaje ko aba bagore bamaze gukozwa isoni bahise barekurwa gusa imiryango myinshi yamaganye ubu bugome bwabakorewe.

Ntabwo biramenyekana niba inzego zibanze zakurikiranye iby’ubu bugome bwakorewe aba bagore gusa igihugu cya Mexico ni kimwe mu biangwamo urugomo rwinshi.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yizihije isabukuru y’amavuko ari kumwe...

Umutoza wa Rayon Sports , Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uri uri mu...
24 June 2019 Yasuwe: 1291 1

Rayon Sports yatumiye perezida Kagame kuzaza kureba umukino wa nyuma...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burifuza ko nyakubahwa perezida Kagame...
24 June 2019 Yasuwe: 1921 1

Tanzania na Kenya zagaragaje urwego rwo hasi cyane mu gikombe...

Tanzania yatsinzwe ibitego 2-0 na Senegal mu mukino yakozemo amakosa menshi...
24 June 2019 Yasuwe: 1257 0

Rayon Sports izacakirana na AS Kigali muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo...

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutombora AS Kigali muri ½ cy’irangiza...
23 June 2019 Yasuwe: 4239 0

Abakinnyi ba Manchester United basabye ubuyobozi bwa Manchester United...

Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Manchester United ndetse n’umutoza wayo Ole...
23 June 2019 Yasuwe: 5279 0

Cristiano Ronaldo yatangaje benshi kubera ahantu yahuriye n’umutoza mushya...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera...
23 June 2019 Yasuwe: 5173 0