skol
fortebet

Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana Tour du Rwanda 2019 [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 22, Feb 2019

Sponsored Ad

Harabura amasaha make kugira ngo hatangire irushanwa rikundwa kurusha ayandi ndetse rirebwa na benshi mu Rwanda rya Tour du Rwanda 2019 rizaba rifite ubukana burenze ubw’andi yose yabayeho kuko ryashyizwe ku rwego rwa 2.1 bituma ryitabirwa n’amakipe yitabira Tour de France arimo Astana na Direct Energie ndetse n’andi y’ibikomerezwa atandukanye.

Sponsored Ad

Tour du Rwanda iteganyijwe ku wa 24 Gashyantare kugera ku wa 3 Werurwe 2019,ni ikirori mu bindi,rukaba urugamba ku byamamare bitandukanye bizaryitabira aho ryatugaruriye abakinnyi tutaherukaga nka Debesay Mekseb,Merhawi Kudus n’abandi.

Mbere y’amasaha make ngo iri rushanwa ry’akataraboneka ritangire,Umuryango wabateguriye abakinnyi bahabwa amahirwe kurusha abandi muri iri rushanwa.

1.Rein Taaramae (Direct Energie

Uyu munya Estonia w’imyaka 31 watangiye umukino wo gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2008 mu ikipe ya Cofidis,niwe mukinnyi ukomeye muri iyi Tour du Rwanda kubera ahanini ibigwi yagize mu marushanwa akomeye hirya no hino ku isi.

Rein Taaramae wamenyekanye mu makipe akomeye nka ASTANA,Team Katusha,Cofidis na Direct Energie arimo guhera umwaka ushize.

Rein Taaramae yatwaye amarushanwa akomeye arimo agace muri Giro d’Italia mu mwaka wa 2016 ndetse atwara agace muri La Vuelta a Espana yo mu mwaka wa 2011.

Uyu mugabo ukomeye wa Direct Energie,yatwaye amarushanwa akomeye arimo Vuelta a Bourgos 2015,Arctic Race of Norway 2015 na Tour of Slovania yo mu mwaka wa 2016.

Rein Taaramae ni umwami mu gihugu cya Estonia kuko yatwaye shampiyona y’igihugu yo gusiganwa mu muhanda mu mwaka wa 2009 na 2013 ndetse atwara shampiyona y’igihugu mu gusiganwa umuntu ku giti cye mu mwaka wa 2009,2011 na 2012.

2.Merhawi Kudus (ASTANA)

Uyu munya Eritrea umaze kuba inararibonye mu marushanwa akomeye ku isi ukinira Astana,ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka cyane ko atari ubwa mbere ageze mu Rwanda.

Merhawi Kudus yegukanye shampiyona ya Afurika mu 2015, yitabira Tour de France 2015, Giro d’Italia ya 2016 na La Vuelta a España amaze gukina 3, harimo 2014, 2016 na 2018.

Kudus aheruka i Kigali muri Tour du Rwanda ya 2012 aho yegukanye agace ka mbere kayo, asoreza ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rusange. Icyo gihe yari afite imyaka 18 gusa.

3.Debesay Mekseb (Eritrea)

Icyamamare mu Rwanda ndetse arakunzwe cyane mu banyarwanda kubera ubuhanga mu kwegukana uduce dutambika muri Tour du Rwanda zitandukanye yakinnye.

Debesay Mekseb yahiriwe bikomeye n’u Rwanda kuko mu mwaka ushize yahatwariye shampiyona ya Afrika yo gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT) ndetse uyu munya Eritrea ukomeye yatwaye uduce 4 twose muri Tour du Rwanda.

Nubwo ari kabuhariwe mu gutambika,ni umwe mu bakinnyi bazabiza icyuya bagenzi babo kubera ubunararibonye afite mu marushanwa yo gusiganwa ku magare ndetse aramutse yegukanye iyi Tour du Rwanda ntawe byatungura.

Debesay yanditse amateka muri Tour de Langkawi muri Malaysia ubwo yegukanaga agace ka 4,yigaranzuye amazina akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi.

4.Areruya Joseph (Delko Marseille Province)

Uyu musore w’umunyarwanda ukiri muto arahabwa amahirwe menshi yo kuba yatwara iri rushanwa kuko niwe wenyine wabashije gutwara irushanwa ryo ku rwego rwa 2.1 mu mwaka ushize ubwo yatwaraga La Tropicale Amissa Bongo.

Areruya amenyereye amasiganwa mpuzamahanga ndetse azi icyo gutsinda bivuze,Afite umutima ukomeye,yifitemo impano yo kurwana ndetse n’’ishyaka ryo gutsinda amasiganwa mpuzamahanga.

Uretse gutwara Tour du Rwanda 2017,yatwaye Tour de l’Espoir 2018,na L Tropicale Amissa Bongo 2018,bimuhesha amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Delko Marseille Province azaba ahagarariye muri iri rushanwa.

Areruya yarigaragaje cyane ubwo yatwaraga agace ka 5a muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23 mu mwaka wa 2017 agikinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka 2017.

Areruya yabaye uwa 2 ku rutonde rusange muri Tour du Rwanda 2015,aba uwa 6 muri shampiyona nyafurika mu gusiganwa mu muhanda muri 2017 ndetse yabaye uwa mbere mu gace kitwa ‘Grand Prix de la Ville d’Oran’ ko muri Algeria tariki 08 Werurwe 2016.

5.Nsengimana Jean Bosco (Benediction Excel Energy)

Uyu munyarwanda w’imyaka 26 ufite ubuhanga mu kuzamuka, yegukanye Tour du Rwanda 2015 ndetse n’umwe mu banyarwanda bakina imbere mu gihugu,bahabwa amahirwe menshi yo kwitwara neza.Biramutse bimukundiye akaza muri iri rushanwa ahagaze neza yakwereka abanyarwanda ibirori bidasanzwe.

Nsengimana Jean Bosco ni umukinnyi uhoranya inyota yo gutsinda ndetse ntiyahwemye kwerekana ko agifite byinshi byo guha umukino wo gusiganwa ku magare.

Nsengimana uzakinira Benediction Excel Energy, ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri Afurika kuko yatwaye agace muri Tour du Cameroon 2016,no muri Grand prix Chantal Biya ndetse aba uwa kane ku rutonde rusange muri Meles Zenawi for green development.

6.Ndayisenga Valens (Team Rwanda)


Uyu musore uvuka mu karere ka Rwamagana,ni umunyabigwi cyane muri Tour du Rwanda ndetse ijabo afite riratuma Ikinyamakuru Umuryango kimushyira mu bakinnyi bashobora kwambara umwenda w’umuhondo ku bitugu bye agashinjagirana isheja ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa ry’uyu mwaka Abanyarwanda bakaririmba Rwanda Nziza.

Ndayisenga Valens afite agahigo ko kuba ariwe mukinnyi wegukanye Tour du Rwanda ya 2.2 ari muto cyane kuko mu 2014, ubwo yari afite imyaka 20 n’iminsi 326, agakurikirwa na Areruya Joseph wayitwaye afite imyaka 21 n’iminsi 323 mu gihe uwayegukanye akuze ari Umunyafurika y’Epfo Lill Darren wayitwaye mu 2012 afiye imyaka 30 n’iminsi 98.

Ndayisenga uzaba akinira Team Rwanda niwe ufite agahigo ko kwegukana uduce (étapes) twinshi mu mateka ya Tour du Rwanda kuko yatwaye dutandatu ubwo iri rushanwa ryari 2.2.

Ndayisenga Valens ni umuhanga mu kuzamuka ndetse kimwe na Areruya,afite umutima ukomeye wo gukunda gutsinda ndetse akunda umwenda w’umuhondo bikomeye cyane.

7. Kangangi Suleiman (Kenya)


Umunya Kenya kabuhariwe mu marushanwa mpuzamahanga wamamaye mu ikipe ya Stradalli Bike Aid,nawe afite igitinyiro ndetse n’ubukaka bwatuma bagenzi be bamureka ngo abace mu rihumye.

Kangangi Suleiman uzaba akinira ikipe ya Kenya muri Tour du Rwanda 2019,yigaragaje muri Tour du Rwanda ya 2017 ubwo yarangizaga ku mwanya wa 3 ku rutonde rusange ndetse niwe wabashije guhangana na Dimension Data yo muri uyu mwaka yari ifite abakinnyi bakomeye barimo Areruya Joseph,Eyob Metkel na Stefan de Bod.

Kangangi yitwaye neza mu marushanwa akomeye arimo irikomeye cyane riri ku rwego rwa kabiri nyuma ya Tour de France rizwi nka Tour of Qinghai Lake 2018 yarangije ku mwanya wa 19 ku rutonde rusange.

Kangangi yabaye uwa 8 ku rutonde rusange mu irushanwa rya Tour du Cameroon 2017 na Tour Ethiopian Meles Zenawi 2016.

8.Kamzong Clovis (Cameroon)

Uyu munya Cameroon w’imyaka 27 ni umwe mu bakinnyi b’Abanya Africa bafite ubuhanga budasanzwe ndetse bamaze gutwara amarushanwa akomeye ku buryo twibagiwe kumushyira mu bakinnyi duha amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda 2019 twaba dukoze ikosa rikomeye.

Kamzong Clovis ni izina rizwi na buri wese ukurikirana umukino wo gusiganwa ku magare muri Africa,kuko yatwaye irushanwa rya Tour du Cameroon mu mwaka wa 2015,Grand Prix Chantal Biya mu mwaka wa 2017 ndetse ni umwe mu bakinnyi bazi neza u Rwanda kuko atari ubwa mbere yitabiriye Tour du Rwanda.

Kamzong Clovis yatwaye uduce 5 muri Tour du Cameroon y’iwabo,atwara uduce 4 muri Grand Prix Chantal Biya ndetse yabaye uwa kabiri ku rutonde rusange mu irushanwa rya Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation 2018.

9.Mugisha Samuel (Dimension Data)

Uyu musore ukiri muto uzaba ayoboye ikipe ya Dimension Data ni umwe mu bakinnyi bamaze kwigaragaza mu marushanwa mpuzamahanga ndetseazahora yibukirwa ko ariwe wegukanye Tour du Rwanda nyuma yo ku rwego rwa 2.2.

Mugisha ni umuhanga mu kuzamuka imisozi ndetse nawe yifitemo ubushobozi bwo kugumana umwenda w’umuhondo igihe cyose awufashe ku buryo twakwitega ko azabiza icyuya bagenzi be bazakinana muri Tour du Rwanda 2019.

Mugisha Samuel wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2018 ka Kigali-Huye ku ntera ya kilometero 120.5, tariki ya 6 Kanama 2018,yabashije kugumana umwenda w’umuhondo iminsi yose y’isiganwa birangira yegukanye iri rushanwa.

Mugisha wamamaye muri Tour du Rwanda 2016,ubwo yegukanaga umwenda w’ahazamuka yigaranzuye abanya Eritrea bari barawugize uwabo, yegukanye agace ka 3 muri Tour de l’Espoir 2018,yegukana umwanya wa 15 ku rutonde rusange rwa La Tropicale Amissa Bongo 2019.

10.Edwin Avila (Israel Cycling Team)

Uyu ni umunya Colombia w’imyaka 29 ukinira ikipe ya Israel Cycling Team wagaragaye bwa mbere muri Tour du Rwanda 2017.

Avila yitwaye neza mu marushanwa atandukanye kuko yatwaye uduce 3 muri Tour of Taiwan ndetse aba uwa kabiri ku rutonde rusange muri Tour of Taiwan 2017 na Tour of Korea 2017.

Edwin Avila uvuka mu gihugu cy’igare,yatwara agace muri Sibiu cycling Tour 2017 na Tour of Azerbaijan 2017.

Uyu musore yatwaye shampiyona y’igihugu cya Colombia mu gusiganwa mu muhanda mu mwaka wa 2016 aho yahigitse amazina akomeye cyane nka Sergio Luis Henao Montoya ukinira Team Sky wabaye uwa 2 ndetse na Nairo Quintana ukinira Movistar wabaye uwa 4.

Uretse aba 10 hari abandi bakinnyi bakomeye tutabashije kuvuga nka Lozano Riba David,Gene Yohan ufite agahigo ko kuzaba ariwe mukinnyi ukuze kurusha abandi muri iyi Tour du Rwanda n’imyaka 37,Tesfom Sirak,n’abasore bari mu ikipe y’abato y’Ubufaransa batazwi na benshi.

Ibitekerezo

  • amahirwe masa ku basore bacu mu muzogere muheshe ishema Rwanda yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa