skol
fortebet

Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana Tour du Rwanda uyu mwaka

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

• Bimwe mu bihangange byitezwe muri Tour du Rwanda uyu mwaka
•Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuvamo uwegukana Tour du Rwanda 2017
• Tour du Rwanda izatangira ku munsi w’ejo taliki ya 12 Ugushyingo irangire taliki ya 19 Ugushyingo 2017

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru nibwo haza gutangira irushanwa rikundwa n’abanyarwanda benshi Tour du Rwanda cyane ko igera muri buri ntara y’u Rwanda aho iratangizwa no gusiganwa umuntu ku giti cye (Prologue).

Nyuma yo kubona abakinnyi bazitabira iri rushanwa,Umuryango wabteguriye abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana iri rushanwa rigiye kumara icyumweru rizenguruka u Rwanda.

1.Nicodemus Holler (Bike Aid)

Nicodemus Holler ni Umudage w’umuhanga cyane mu kuzamuka kuko amaze kumenyera amasiganwa yo muri Afurika cyane ko yegukanye Tour du Cameroon uyu mwaka ndetse abasha no kwegukana agace muri iri rushanwa.

Holler yabaye uwa 3 ku rutonde rusange muri La Tropicale Amissa Bongo y’uyu mwaka,yabaye uwa 7 muri Tour of China 2016,aba uwa 11 muri La Tropicale Amissa Bongo 2016,aba uwa 5 mu irushanwa rya Fleche du sud.

Uyu musore wahombye umukinnyi Rugg Timothy wagombaga kumufasha, yazanye n’ikipe ikomeye irimo abanyakenya 2 Kangangi Suleiman na Salim Kipkemboi,Umuholandi Adne van Engelen watwaye irushanwa rya Romsee-Stavelot ryo mu Belgium umwaka ushize na Geoffrey Langat.

2.Edwin Avila(Team Illuminate/USA)

Uyu ni umunya Colombia w’imyaka 27 ukinira ikipe ya Team Illuminate yo muri Amerika.Ni umwe mu bakinnyi bo guhangwa amaso kuko uretse kuba azi kuzamuka azi no gutambika aho mu marushanwa atandukanye nka Vuelta a Colombia na Tour of Almaty yagiye yambara umwambaro w’icyatsi ukunze guhabwa umukinnyi witwaye neza ahatambika.

Avila yitwaye neza mu marushanwa atandukanye kuko yabaye uwa 2 ku rutonde rusange muri Tour of Taiwan 2017 ndetse aba uwa kabiri mu duce 2 two muri iri rushanwa.

Yabaye uwa 2 ku rutonde rusange muri Tour of Korea 2017,atwara agace muri Sibiu cycling Tour 2017 na Tour of Azerbaijan 2017.

Uyu musore yatwaye shampiyona y’igihugu cya Colombia mu gusiganwa mu muhanda mu mwaka wa 2016 aho yahigitse amazina akomeye cyane nka Sergio Luis Henao Montoya ukinira Team Sky wabaye uwa 2 ndetse na Nairo Quintana ukinira Movistar wabaye uwa 4.

3.Areruya Joseph (Dimension Data for Qhubeka)

Uyu musore w’umunyarwanda arahabwa amahirwe menshi kurusha abandi banyarwanda kuko niwe witabiriye amasiganwa mpuzamahanga menshi ugereranyije n’abandi uyu mwaka, ndetse uretse nokuyitabira, yarigaragaje cyane ubwo yatwaraga agace ka 5a muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23.

Areruya yabaye uwa 2 ku rutonde rusange muri Tour du Rwanda 2015,aba uwa 6 muri shampiyona nyafurika mu gusiganwa mu muhanda muri 2017 ndetse yabaye uwa kabiri mu gace kitwa ‘Grand Prix de la Ville d’Oran’ ko muri Algeria tariki 08 Werurwe 2016.

Areruya Joseph yabaye uwa 4 ku rutonde rusange muri Tour du Rwanda ishize ndetse yegukana agace k’i Huye.

4.Eyob Metkel (Dimension Data for Qhubeka)

Uyu munya Eritrea w’imyaka 24, amaze kumenyera Tour du Rwanda.Ni umwe mu bakinnyi bitezwe cyane kuko n’umwaka ushize yarigaragaje ubwo yarangizaga ku mwanya wa 2 ku rutonde rusange asizwe na Valens Ndayisenga amasegonda 39 gusa.

Uyu musore nawe akomeje kwigaragaza kuko yabaye uwa 7 muri shampiyona nyafurika mu gusiganwa mu muhanda 2016, ndetse aba uwa 2 muri shampiyona ya Eritrea mu gusiganwa mu muhanda.

5. Azzedine Lagab (Algeria)

Uyu munya Algeria w’imyaka 31,amaze kuba ubukombe mu marushanwa nyafurika ndetse agenda abyitwaramo neza kuko amaze gutwara shampiyona ya Algeria mu gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT) inshuro 4 (2017,2016,2014,2012),amaze gutwara irushanwa rya Circuit international d’Alger ( 2011,2014).

Yabaye uwa 1 ku rutonde rusange muri Tour Al Zubarah (2014),Tour international d’Oranie (2015) na Tour d’Algerie (2011).

6.Valens Ndayisenga/Tirol Cycling Team

Uyu musore watwaye irushanwa ry’ubushize, kumushyira ku mwanya wa 6 ku bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda uyu mwaka si igitangaza kuko azaba acungirwa hafi n’abandi bakinnyi bose ndetse ikipe ye izazana n’abakinnyi 4 gusa kandi andi makipe azaba afite 5.

Uyu amaze guca agahigo ko kuba ariwe watwaye iri rushanwa kabiri,yabaye uwa 52 muri shampiyona y’isi mu gusiganwa umuntu ku giti cye uyu mwaka, ndetse abasha kuba uwa 2 muri shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa mu muhanda uyu mwaka.

7. Martin Mahdar (Dukla Banska Bystrica/Slovakia)
Uyu musore uvuka mu gihugu kimwe na champion w’isi Peter Sagan cya Slovakia,aje mu Rwanda kwegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka nyuma yo kwegukana umwanya wa 3 mu irushanwa rya Grand prix Chantal Biya ryo muri Cameroon 2017 ndetse yabashije kwegukana agace mu irushanwa ryo muri 2016.

Uyu musore w’imyaka 28 yabaye uwa 3 muri shampiyona ya Slovakia yo gusiganwa mu muhanda mu mwaka wa 2014 yegukanwe na Peter Sagan ndetse aba uwa 8 muri Tour du Maroc 2013.

Muri Grand prix Chantal Biya 2017 yegukanye umwenda w’umukinnyi uzi kuzamuka ndetse n’uw’umukinnyi uzi gutambika.

8.Tesfom Okubamariam ( Eritrea National Team)

Uyu musore w’imyaka 26 wagombaga gukinira ikipe ya Interpro Cycling Team yikuye muri iri rushanwa,azanye n’ikipe ya Eritrea aho ndetse aje guhangana ku rutonde rusange ndetse yarangije ku mwanya wa 3 ubushize anabasha kwekana agace ka nyuma.

Uyu musore yegukanye agace muri Tour d’Algerie na Tour of Eritrea (2012),yabaye uwa kabiri inshuro 2 muri shampiyona nyafurika mu gusiganwa mu muhanda (2013 na 2016) ndetse aba uwa 2 ku rutonde rusange muri La Tropicale amissa Bongo 2017na Massawa Circuit 2016.

9.Nsengimana Jean Bosco/Team Rwanda

Uyu munyarwanda w’imyaka 24 yegukanye Tour du Rwanda 2015 ndetse ugereranyije n’abandi banyarwanda bakina imbere mu gihugu,niwe uhabwa amahirwe menshi.bramutse bimukundiye ashobora kurarana umwenda w’umuhondo ku munsi w’ejo cyane ko ariwe ufite agahigo ka prologue muri Tour du Rwanda.

Nsengimana ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri Afurika kuko yatwaye agace muri Tour du Cameroon 2016,no muri Grand prix Chantal Biya ndetse aba uwa kane ku rutonde rusange muri Meles Zenawi for green development.

10. Patrick Gamper (Tirol Cycling Team/Austria)

Uyu munya Autriche w’imyaka 20,azafashanya na Valens Ndayisenga muri iri rushanwa aho uyu we yatwaye agace muri Tour of Serbia ndetse aba uwa 3 muri Grand prix Judendorf.

Ikipe y’igihugu ya Maroc ntabwo icyitabiriye iri rushanwa aho kugeza ubu iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 15 agizwe n’abakinnyi 74.

Abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda ukuyemo ikipe ya Maroc

Imihanda Tour du Rwanda 2017 izacamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa