skol
fortebet

Abakinnyi 10 bahembwa agatubutse muri shampiyona ya NBA [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Taliki ya 17 Ukwakira 2018, nibwo hatangiye shampiyona ya Basketball ikunzwe kurusha izindi ku isi,NBA aho ibyamamare bitandukanye birimo Stephen Curry,Kevin Durant,Paul George n’abandi batandukanye biyeretse abafana babo ku isi yose.

Sponsored Ad

Shampiyona ya NBA yo muri USA, ihemba agatubutse ndetse umukinnyi uyerekejemo yiterera hejuru kuko aba agiye gusarura akayabo muri iki kirombe cy’amadolari.

Abakinnyi bakina muri NBA bahembwa umushahara mwiza gusa hari abahiga abandi mu gukenyerera ku kayabo ariyo mpamvu Umuryango ugiye kubagezaho abakinnyi 10 bazahembwa umushahara utubutse muri NBA 2018/2019.

10. Mike Conley (Memphis Grizzlies): Azinjiza akayabo ka 30.5 z’amadolari ku mwaka

9. Paul George (Oklahoma City Thunder): azinjiza akayabo ka miliyoni 30.6 z’Amadolari ku mwaka

8. James Harden (Houston Rockets): Azinjiza akayabo ka miliyoni 30.6 z’amadolari ku mwaka

7. Kyle Lowry (Toronto Raptors): azinjiza akayabo ka miliyoni 31.2 z’amadolari ku mwaka

6. Gordon Hayward (Boston Celtics): Azinjiza miliyoni 31.2 z’amadolari ya USA ku mwaka

5. Blake Griffin (Detroit Pistons): Azinjiza akayabo ka miliyoni 32.1 z’amadolari ku mwaka

4. LeBron James (LA Lakers): Azinjiza akayabo ka miliyoni 35.7 z’amadolari ku mwaka

3. Chris Paul (Houston Rockets):azinjiza akayabo ka miliyoni 35.7 z’amadolari ku mwaka

2. Russell Westbrook (Oklahoma City Thunder): Azinjiza akayabo ka miliyoni 35.7 z’amadolari ku mwaka

1. Stephen Curry (Gorden State Warriors): Azinjiza akayabo ka miliyoni 37.5 z’amadolari ku mwaka

Aya mafaranga ni ayo bazahembwa nk’umushahara mu gihe kingana n’umwaka w’imikino aho kuri uru rutonde hatagaragayemo umukinnyi ukomeye cyane Kevin Durant ukinira Warriors,uri ku mwanya wa 11 na miliyoni 30 z’amadolari ku mwaka.

Iyo ugiye ku bakinnyi binjiza amafaranga menshi ubariyemo n’ayo bahabwa mu kwamamaza,Lebron James,Kevin Durant,James Harden na Stephen Curry bayoboye abandi.

Ibitekerezo

  • Birenze 2 billions Frw mu kwezi.Bivuga ko umwe yahemba aba Presidents bose bo ku isi buri kwezi!!
    Ikibabaje nuko tubisiga tugapfa burundu.Yesu yabajije abantu ati "byakumarira iki gukira cyane warangiza ugapfa"??Niyo mpamvu yatugiriye inama yo "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" (Matayo 6:33),aho kwibera mu byisi gusa ntushake imana.Ni twumvira iyo nama,azaduhemba "ubuzima bw’iteka muli paradizo" kandi atuzure ku Munsi w’Imperuka.Soma Yohana 6:40.Bizaba nta kabuza.It is a matter of time only.

    Nonese ko wibagiwe tiger (Kevin Durant)?

    Nonese ko wibagiwe tiger (Kevin Durant)?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa