skol
fortebet

Abakinnyi 10 bamaze kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

• Abakinnyi 10 bamaze kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda
• Nyuma y’umunsi wa 6 wa shampiyona Umuryango wabakusanyirije abakinnyi 10 bamaze kwitwara neza

Sponsored Ad

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 6 aho abakinnyi batandukanye bari bitezwe batafashije amakipe yabo ndetse na bamwe mu bakinnyi baguzwe amafaranga menshi byarangiye batahaye umusaruro abayabatanzeho ahubwo bamwe mu bakinnyi batari bitezwe nibo babaye inkingi za mwamba.

Nubwo shampiyona ikiri mbisi ndetse hakaba hari abakinnyi batarinjira neza muri shampiyona,Umuryango wabakusanyirije abakinnyi 10 bamaze kwitwara neza muri iyi mikino 6 iheruka.

1.Kakule Mugheni Fabrice (Kiyovu Sports)

Uyu musore wageze muri Kiyovu Sports muri uyu mwaka avuye muri Rayon Sports, amaze gufasha ikipe ya Kiyovu Sports kwitwara neza kuko mu manota 12 iyi kipe ifite,iyakesha cyane uyu musore ufite ubuhanga budasanzwe mu kibuga hagati.

Haramutse hatanzwe igikombe cy’umukinnyi umaze kwitwara neza muri shampiyona uyu mwaka iho igeze magingo aya,Umuryango wagihereza Fabrice Mugheni kubera ukuntu akomeje kwigaragaza yaba mu gutsinda cyane ko afite ibitego 3 muri shampiyona ndetse agenda afasha ba rutahizamu kubona ibitego.

Benshi mu bafana ba Kiyovu Sports bagiye baririmba izina rya Mugheni wabafashije kwigaranzura APR FC yari imaze imyaka myinshi ibatsinda,aho yanagize uruhare ku gitego 1 rukumbi cyabonetse muri uyu mukino gitsinzwe na Moustapha Francis.

Fabrice Mugheni niwe watsinze igitego 1 cyabonetse mu mukino batsinzemo Gicumbi iwayo ku ishoti rikomeye yatereye kure y’izamu ndetse no ku munsi w’ejo niwe watsinze ibitego 2-0 Kiyovu yatsinze Espoir FC.

2.Rutanga Eric (Rayon Sports)

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bise uyu musore Muzuka kubera ukuntu yamaze imyaka 8 muri APR FC ari ku ntebe y’abasimbura ariko nyuma yo kugera muri Rayon Sports yarigaragaje cyane ndetse kumushyira ku mwanya wa 2 ntibyatungurana kuko bishimangirwa no kuba yaragiriwe icyizere mu ikipe y’igihugu.

3.Songa Isaie (Police FC)

Uyu rutahizamu wari umaze igihe yaraburiwe irengero kubera kwicazwa ku ntebe y’abasimbura na Usengimana Danny,uyu mwaka w’imikino yawutangiranye ingufu nyinshi cyane aho kuri ubu ariwe uyoboye ba rutahizamu n’ibitego 4 birimo 3 yatsinze Amagaju FC.

4.Usengimana Faustin (Rayon Sports)

Uyu musore niwe wari uyoboye intebe y’abasimbura ya APR FC y’umwaka ushize, aho benshi mu bafana bayo bavuze kenshi ko bifuza ko yabavira mu ikipe kubera umusaruro muke yatangaga,ariko kuri ubu amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 2 ndetse akomeje kugaragaza ubuhanga mu bwugarizi.

5.Kambale Salita Gentil (Etincelles FC)

Uyu ni rutahizamu w’ikipe ya Etincelles FC ukomeje kubica muri shampiyona aho akomeje gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’uyu mwaka.

Kambale umaze igihe muri shampiyona y’u Rwanda,amaze gutsinda ibitego 4 muri shampiyona ndetse akomeje kugaragaza ubuhanga mu busatirizi bw’ikipe ya Etincelles ifite amanota 9.

6.Ndoli Jean Claude (Kiyovu Sports)

Uyu munyezamu wari umaze imyaka isaga 3 ari ku rwego rwo hasi,yongeye kubona urumuri nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports ndetse aya mahitamo yamugiriye akamaro kuko ariwe munyezamu amaze kumara imikino myinshi atinjizwa igitego muri shampiyona y’u Rwanda (3).

7.Djuma Nizeyimana (Kiyovu Sports)

Uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Kiyovu Sports,nawe akomeje gutungura abantu kubera ubuhanga akomeje kugaragaza mu gusatira ndetse no gucenga byamuhesheje amahirwe yo guhamagarwa mu mavubi nubwo atagize amahirwe yo kujya muri 18 ba nyuma.

8.Buregeya Prince (APR FC)

Uyu ni umwana muto wazamutse uyu mwaka avuye mu ishuli ry’igisha umupira w’amaguru rya APR FC, ukomeje gutungura abakunzi ba ruhago kubera ubuhanga ari kugaragaza mu bwugarizi cyane ko yicaje ku ntebe y’abasimbura uwari usanzwe ari kizigenza Nsabimana Aimable.

9.Twizerimana Martin Fabrice(APR FC)

Uyu musore nawe akinira APR FC nyuma yo kuyerekezamo avuye muri Kiyovu Sports aho amaze gutsinda ibitego 2 by’intsinzi mu mikino ya shampiyona.

Twizerimana Martin Fabrice ukina hagati, yatsinze igitego cya kabiri mu bitego 2-1 batsinze AS Kigali ndetse anabasha gutsinda ku munsi wo ku wa Gatandatu igitego cya nyuma mu bitego 2-1 APR FC yatsinze Kirehe FC.

10.Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali)

Uyu Murundi waje mu Rwanda nyuma yo kuba rutahizamu wahize abandi I Burundi,amaze gutsindira AS Kigali ibitego 3 mu mikino 6 imaze gukina,aho benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko ari rutahizamu mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa