skol
fortebet

Abakinnyi 10 barifuza kuva muri Manchester United kubera kutumvikana n’ umutoza Jose Mourinho

Yanditswe: Tuesday 09, Oct 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United ishobora gutakaza abakinnyi 10 bakomeye igihe cyose yakomeza kuryama ku mutoza wayo Jose Mourinho,ntimwirukane ngo ishake undi.

Sponsored Ad

Bimaze iminsi bivugwa ko umubano wa Jose Mourinho na bamwe mu bakinnyi umeze nabi ku buryo bamwe mu bakinnyi bamaze gufata umwanzuro wo gusohoka muri iyi kipe mu gihe cyose ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United butazirukana uyu munya Portugal.

Bamwe mu bakinnyi ba Manchester United barifuza kuyivamo kubera Mourinho

Nyuma yo gutsinda Newcastle ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona uheruka,byahise bituma Mourinho yongera kugirirwa icyizere cyo gukomeza gutoza ikipe ya Manchester United nubwo byavugwaga ko ashobora kwirukanwa.

Aba bakinnyi 10 bashobora gusohoka mu ikipe ya Manchester United bayobowe na Paul Pogba,Luke Shaw,Anthony Martial,David de Gea,Eric Bailly,Antonio Valencia,Juan Mata,Ander Herrera,Ashley Young na Phil Jones.

Aba bakinnyi bose bahuriye ku kintu kimwe cyo kuba batishimira imikinire ya Jose Mourinho ndetse bamwe yabimye umwanya kandi bigaragara ko ari abakinnyi bakomeye.

Biravugwa ko bamwe mu bakinnyi ba Manchester United banze kuganira n’ubuyobozi ku byerekeye kongera amasezerano kugira ngo barebe niba umutoza Mourinho azakomeza gutoza iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa