skol
fortebet

Abakinnyi 9 bashobora gusohoka mu ikipe ya Arsenal mu mpeshyi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 23, Mar 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal iri mu bihe bibi muri iyi minsi ishobora gusezerera abakinnyi bagera ku icyenda muri iyi mpeshyi kubera umusaruro wabo ugerwa ku mashyi ndetse ntacyo wafashije iyi kipe mu mwaka w’imikino 2017-2018. Nyuma yo kurekura abakinnyi benshi barimo Walcott,Giroud,Debuchy,Gibbs n’abandi,ikipe y’ Arsenal irashaka gusezerera abakinnyi bayimazemo igihe badatanga umusaruro uko bikwiriye.
Ikipe ya Arsenal yahinduye uburyo yaguragamo abakinnyi nyuma yo kuzana umudage Sven Mislintat (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal iri mu bihe bibi muri iyi minsi ishobora gusezerera abakinnyi bagera ku icyenda muri iyi mpeshyi kubera umusaruro wabo ugerwa ku mashyi ndetse ntacyo wafashije iyi kipe mu mwaka w’imikino 2017-2018.

Nyuma yo kurekura abakinnyi benshi barimo Walcott,Giroud,Debuchy,Gibbs n’abandi,ikipe y’ Arsenal irashaka gusezerera abakinnyi bayimazemo igihe badatanga umusaruro uko bikwiriye.

Ikipe ya Arsenal yahinduye uburyo yaguragamo abakinnyi nyuma yo kuzana umudage Sven Mislintat wakoraga mu ikipe ya Borussia Dortmund ngo abafashe mu kugura abakinnyi,benshi mu bakunzi b’iyi kipe bemeza ko hari impinduka zagaragaye zirimo kuzana abakinnyi nka Alexandre Lacazette,Henrikh Mkhitaryan na Pierre Emerick Aubameyang.

Benshi mu bakinnyi bagomba kurekurwa nta musaruro ugaragara bahaye ikipe ya Arsenal byatumye igiye kumara imyaka 2 yikurikiranya itagaragara mu makipe 4 akina imikino ya UEFA Champions League.

Abakinnyi ikipe ya Arsenal ishobora kurekura:

Hector Bellerin

Uyu musore ikipe ya Arsenal irashaka kumurekura kubera ko yifuzwa n’amakipe menshi arimo Manchester United, Juventus na Barcelona kandi ashobora kumutangaho akayabo ka miliyoni 50 z’amapawundi kandi biravugwa ko atumvikana n’umutoza Wenger.

Jack Wilshere

Uyu mwongereza uhora mu mvune amasezerano ye azarangira mu kwezi kwa Kamena, kandi ntabwo arumvikana na Wenger kugira ngo ayongere akaba ariyo mpamvu ashobora kurekurwa nawe.

Aaron Ramsey

Uyu munya Wales asigaje amezi 18 ku masezerano ye kandi arimo gusaba amafaranga menshi kugira ngo ayongere akaba ariyo mpamvu ikipe ya Arsenal itegereje ikipe yazana amafaranga menshi kugira ngo imurekure.

Calum Chambers

Uyu myugariro ntiyigeze akora ku mutima abafana b’ikipe ya Arsenal ndetse n’abatoza ba Arsenal barifuza kuzamura imbaraga z’ubwugarizi akaba ariyo mpamvu bashaka kurekura uyu musore.

David Ospina

Uyu munyezamu wa mbere muri Colombia arifuza gusohoka muri Arsenal kugira ngo arebe ko yabona ikipe yamuha umwanya ubanza mu kibuga akaba ariyo mpamvu ikipe ya Arsenal ishobora kumurekura muri iyi mpeshyi cyane ko iri gushaka umunyezamu ukomeye.

Danny Welbeck

Uyu mwongereza wageze muri Arsenal avuye mu ikipe ya Manchester United nawe ashobora gusohoka muri Arsenal kubera umusaruro we muke uturuka ahanini ku guhora mu mvune ndetse nawe asigaje amezi 18 ku masezerano afitiye Arsenal.

Lucas Perez

Uyu munya Espagne watijwe mu ikipe ya Deportivo ntabwo akiri mu mishinga ya Arsenal akaba ariyo mpamvu yifuza kumurekura mu mpeshyi.

Joel Campbell

Uyu munya Costa Rica watijwe muri Real Betis agahita ahura n’imvune ikomeye,amasezerano ye ararangira mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, bizatuma abona amahirwe yo kwishakira indi kipe yerekezamo.

Carl Jenkinson

Uyu myugariro w’umwongereza yatijwe mu ikipe ya Birmingham ariko yaje kuvunika urutugu byatumye atabasha kubona umwanya uhagije wo gukina, bityo ashobora kurekurwa na Arsenal mu mpeshyi nawe agashaka ikipe yerekezamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa